Kwitabira amatsinda byatumye biteza imbere mu bworozi no mu myubakire

Abaturage bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero bibumbiye mu matsinda bigurira ihene 532, intama 673, inka 84, ingurube 213, bubaka n’inzu 42.

Abaturage bagabana amatungo nyuma yo kwizigamira
Abaturage bagabana amatungo nyuma yo kwizigamira

Ni ibikorwa bashoboye kugeraho mu myaka irindwi bafashijwe n’itorero Presbyteriénne mu Rwanda n’umushinga Hope International, bifasha abaturage 3011. Abo baturage bashoboye kwibumbira mu matsinda 205 bakusanya miliyoni 26 bazikoresha mu kugurizanya mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Kigali Today yasuye aba baturage bavuga ko bahereye ku busa kuko bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi n’imyumvire yabo iri hasi. Icyakora bumviye abafashamyumvire babagiriye inama bashobora kubona impinduka.

Umugore wari utuye mu nzu kwa nyirabukwe witwa Nambajimana Alphonsine avuga ko atari afite ubushobozi bwo kwishyira hamwe n’abandi kuko ntacyo yari afite cyo guheraho.

Agira ati; “Niberaga mu nzu kwa mabukwe, ntafite imibereho, ariko umufashamyumvire yaratwegereye atubwira ko dushobora kujya dushyira hamwe ibiceri, ubikeneye akabiguza akabikoresha ikintu akatwungukira. Uko iminsi yagiye yiyongera inyungu n’ubwizigame byariyongereye bituma tugira ubuzima.”

Nambajimana avuga ko mu myaka irindwi ari mu matsinda yashoboye kwiyubakira inzu yo guturamo, agira itungo n’isambu, akavuga ko atari kubigeraho iyo atagana amatsinda.

Undi mubyeyi witwa Ntamunoza Valeria ufite imyaka 60, avuga ko yari umupfakazi utuye mu manegeka kandi utishoboye ariko amatsinda yashoboye kumuhindurira ubuzima.

Agira ati; “Kwizigamira ni byiza, nitabiriye amatsinda ntacyo mfite, ariko uko twizigamira umwaka warangiye baduha itungo ry’inka, iyi nka yankoreye ibitangaza kuko naje kuyigurisha nshobora kwimuka njya gutura ku mudugudu, amafaranga asigaye nguramo akanyana na ko karankundira karoroka.”

Ntamunoza avuga ko itsinda ryatumye ashobora kwishyurira abana Kaminuza ndetse umwe agiye kurangiza Ikiganga.

Ati “Umwana wanjye nta kibazo yigeze agira, ubu ageze mu mwaka wa gatanu ikiganga, uko yagiraga ikibazo naganaga amatsinda akanguriza nkakemura ikibazo nkishyura ubuzima bukomeza kugenda neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu, Harerimana Adrien, avuga ko ibikorwa by’amatsinda bifasha abaturage kwiteza imbere ndetse gahunda za Leta zikagerwaho byihuse.

Yagize ati “Iyi gahunda iradufasha kuko abibumbiye mu matsinda ntibatinda gutanga ubwisungane mu kwivuza, abana babo bitabira kujya ku ishuri, kandi bibarinda kwaya bakiteza imbere n’umurenge ugatera imbere.”

Harerimana avuga ko hari ayandi matsinda akorera mu murenge ayobora ariko ngo ntayashoboye gukora neza nk’afashwa n’itorero Presbyteriénne.

Kwizigamira byatumye abaturage bashobora kubona amatungo
Kwizigamira byatumye abaturage bashobora kubona amatungo

Bagirumuremyi Jean Claude, umwe mu bafashamyumvire wafashije abaturage kugera ku byo bagezeho, avuga ko amatsinda yatumye abaturage bihangira umuhanda w’ibirometero 3 kandi bafite gahunda yo kwigurira imodoka.

Ati “Amatsinda yaradufashije kuko abari mu cyiciro cya mbere bashoboye kwivana mu bukene, bagura amatungo, abandi bagura matora zo kuryamaho, abaguze amashanyarazi y’imirasire y’izuba ndetse kubera ikibazo cy’umuhanda abadusuraga baburaga inzira twahanze umuhanda.”

Bagirumuremyi avuga ko uyu muhanda wahanzwe bagiye kuwubyaza umusaruro mu kwihutisha ubuhahirane n’indi mirenge.

Ati “Turifuza gukoresha ubwizigame dufite tukigurira imodoka itwoherereza ibicuruzwa bivuye kure kuko bitugeraho bihenze ibindi ntitubibone. Mbere tutarakora umuhanda abaturage bambukaga umugezi wa Satinsyi wakuzura bakagwamo cyangwa bakarara inzira, ubu turifuza ko imodoka itwegereza ibicuruzwa natwe tukageza ku isoko ibyera iwacu.”

Musore Félix, umuhuzabikorwa w’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu rurembo rwa Ramba mu itorero Presbyteriénne mu Rwanda, avuga ko mu myaka irindwi abaturage bibumbiye mu matsinda bashoboye kwiyubaka mu bukungu, bakusanya amafaranga 26,440,000 bayakoresha mu kugurizanya.

Musore avuga ko kwihuriza mu matsinda byatumye abitabiriye amatsinda batozwa gusenga no kugira imico myiza ari byo bigira uruhare ko ugurijwe atambura itsinda, ndetse bigatuma imiryango ishobora kubana neza nta makimbirane, ndetse kwihuriza mu matsinda byatumye abari bafite amakimbirane biyunga.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ko mu mwaka wa 2019 ubwizigame bwazamutse aho muri Sacco bwavuye kuri 21% muri 2012 bugera kuri 27% kugera muri 2016. Kubitsa kuri telefoni bizwi nka Mobile Money byari 17%, naho mu bimina biva kuri 40% muri 2012 bigera kuri 54% muri 2016, mu gihe ubwizigame mu miryango bwavuye kuri 20% bugera kuri 25% muri 2016.

Banki y’igihugu igaragaza ko muri 2016 ubwizigame muri banki bwari kuri 13% buvuye kuri 14% muri 2012, naho ubwizigame butari ubwa banki bwari 45% buvuye kuri 25% mu gihe kuzigama mu rugo byari 35% muri 2016 bivuye kuri 24% muri 2012.

BNR ikomeza igaragaza ko Abanyarwanda bagenda bitabira kuzigama kuko umubare w’abantu bakuru batazigama muri 2012 bari 29% naho muri 2016 bari bageze kuri 14%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwizigamira ni byiza cyane bituma twiteza imbere. Mbonyemo amazina ya mama umbyara (ntamunoza Valerie ) ndatangara.

HAKIZIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka