Musanze: Kuba ibagiro bijejwe ritubakwa bituma inyama zihenda

Abaturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bifuza ko ibagiro rya kijyambere bamaze igihe barijejwe ryakubakwa. Ni nyuma y’uko aho iryahoze mu Kagari ka Ruhengeri rimaze igihe ryarahagaritswe gukorerwamo kubera ko ryari rishaje, ryimurirwa mu murenge wa Gataraga.

Inyama zisigaye zirangurwa kure, ari na yo mpamvu zazamuye igiciro
Inyama zisigaye zirangurwa kure, ari na yo mpamvu zazamuye igiciro

Ikibanza kiri mu Mudugudu wa Nyamuremuremure, ubu gikoreshwa mu kwigisha gutwara ibinyabiziga, ni cyo Akarere ka Musanze gateganya kuzubakamo ibagiro rya kijyambere.

Kuba iri bagiro ritarubakwa, abaturage bavuga ko igiciro cy’inyama cyazamutse, ubu zikaba zigura amafaranga 2,400 zivuye ku mafaranga 1800 ku nyama z’imvange, n’amafaranga 3,500 zivuye kuri 2,500 Frws y’u Rwanda ku nyama za roti.

Abahaturiye barimo uwitwa Nzabarinda Ildephonse wemeza ko bamaze imyaka isaga ibiri bizezwa kuhubakirwa ibagiro rigezweho, ariko ngo barategereje amaso ahera mu kirere.

Yagize ati “Batwijeje ko iri bagiro rije vuba tukajya tubonera akaboga hafi, none dore igihe cyose gishize, twarategereje turaheba. Icyo dusaba ubuyobozi ni ukujya bahigura imihigo baduhigiye, byaba byahindutse bakongera kutumenyesha, naho ubundi nta makuru dufite niba rizubakwa cyangwa niba barisubiye”.

Iri bagiro rizasimbura iryahoze ahitwa i Nyamagumba mu Kagari ka Ruhengeri ryari rishaje cyane, riza guhagarikwa. Ubu abakenera inyama zo gucuruza bakora urugendo rwa kilometero 10 bajya kuzirangurira mu ibagiro riri mu murenge wa Gataraga.

Abacuruzi b’inyama bavuga ko nihaboneka iribegerejwe nk’uko bahora babyizezwa, byagabanya urwo rugendo bakora.

Hari uwagize ati “Ubungubu inyama zirarya umugabo zigasiba undi, abajya kuzirangura bongeraho amafaranga abageza mu Gataraga, abagarura n’ayo guterereza (gutegera) izo baba bahakuye. Tubona ko iri bahora batwizeza ryubatswe icyo kiguzi cyiyongeraho cyavaho na zo zikagabanuka ku giciro”.

Manzi Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza na we avuga ko iryo bagiro rikenewe.

Iki kibuga ni cyo kizubakwaho ibagiro rya kijyambere
Iki kibuga ni cyo kizubakwaho ibagiro rya kijyambere

Yagize ati “Turi mu mujyi rwagati ahari za resitora, hoteli n’undi mubare munini w’abakenera inyama. Abo bose biba ngombwa ko bajya kuzivana mu Gataraga. Rero turarikeneye, ni ngombwa kugira ngo babone inyama, byaba na ngombwa hakaboneka n’uburyo buboroheye bwo gutunganya ibikomoka ku matungo”.

Ibagiro rizubakwa mu buryo bugezweho rizaba ryujuje ibyangombwa nkenerwa byifashishwa mu kubaga amatungo, nk’uko Eng. Abayisenga Emile, ukuriye Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze abivuga.

Yijeje abaturage ko imirimo yo kuryubaka iri hafi kuko na rwiyemezamirimo yamaze kuboneka.

Yagize ati “Akarere kamaze kubona rwiyemezamirimo witwa NMC, bemeranya ko yubaka irindi bagiro rya kijyambere. Icyo twakwizeza abaturage ni uko biri mu nzira nziza, nta mpungenge bari bakwiye kugira, kuko uburenganzira n’isoko byari ibyihutirwa kandi yamaze kubihabwa, na we akaba ari kwisuganya ngo atangire mu gihe cya vuba”.

Uyu muyobozi ariko ntatangaza igihe n’amafaranga azarishorwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka