Guhagarika Jeto byatumye ibishyimbo biba imari mu Mujyi wa Goma
Igiciro cy’ibishyimbo bivuye mu Rwanda cyazamutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kongo buhagaritse ikoreshwa rya jeto ku bambukira ku indangamuntu baturutse mu Rwnada.

Ikilo cy’ibishyimbo bivuye mu Rwanda cyari gisanzwe kigura amafaranga y’u Rwanda 800, ubu cyageze ku mafaranga 1,250 mu Mujyi wa Goma, bitewe n’uko bamwe mu babyambutsa batemerewe kwambuka.
Kigali Today iganira na Hakizimana Theogene, usanzwe akora akazi ko kwambutsa ibicuruzwa hagati y’Imijyi ya Goma na Gisenyi, yatangaje ko hari ibicuruzwa byabaye imbonekarimwe mu Mujyi wa Goma nyuma yo guhagarika abambukiranya umupaka bakoresheje jeto.
Yagize ati “Ibiciro mu Mujyi wa Goma byazamutse kuko ibicuruzwa bakira byabaye bike. Ibishyimbo ubu byabaye imari kuko igiciro cyazamutse nyuma y’uko abenshi babyambutsa bahagaritswe”.
Hakizimana avuga ko hari n’ibindi bicuruzwa byagabanutse ku isoko nk’ibirayi, ko igiciro cyabyo cyazamutse kikava ku mafaranga y’u Rwanda 350 kigura 450, kandi ngo na bwo ibyambuka ntibihagije.
Ati “N’ubu imyaka iri Gisenyi ikeneye kwambutswa ni myinshi, ntiri burare yambutse kandi ikenewe mu Mujyi wa Goma”.
Hakizimana avuga ko ari muri bake bakomeje akazi ko kwambutsa ibicuruzwa, kuko asanganywe urupapuro rw’inzira rwa passport, mu gihe abemerewe kwambuka ari abafite Passport na Laisser passé gusa.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibicuruzwa bikunze kuva mu Mujyi wa Goma bikaza I Rubavu birimo amasaka kandi aza rimwe mu cyumweru, ku buryo Abanyarwanda bafite impapuro z’inzira bavuga ko bayazana hatabayeho kuzamuka kw’ibiciro.
Ubuyobozi bwa Kongo Kinshasa bwahagaritse abakoresha jeto, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abantu bambuka kugira ngo bashobore kwirinda icyorezo cya #COVID-19 cyugarije isi.
Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo imaze kugira abarwayi 18 banduye #COVID-19, kandi benshi bavuye ku mugabane w’I Burayi.
Bamwe mu batuye Umujyi wa Goma babwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko ubuyobozi mu Mujyi wa Goma bwatangiye guha abantu impapuro z’inzira za laisse passé, kugira ngo bashobore kwambuka mu Rwanda bafate ibicuruzwa.
Naho ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangarije abaturage ko abashaka kwambuka bajya mu Mujyi wa Goma bagomba gushaka impapuro z’inzira rizi kwemerwa na RDC.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|