Ibigo 24 byahanwe bizira kuzamura ibiciro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iri mu bikorwa byo kugenzura abacuruzi bubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kutazamura ibiciro no guhenda abaguzi. Ubugenzuzi bwatahuye ibigo 24 byazamuye ibiciro, bicibwa amande.

Igenzura ryasanze bamwe bakora ibinyuranyije n'amabwiriza, bacibwa amande (Ifoto: MINICOM)
Igenzura ryasanze bamwe bakora ibinyuranyije n’amabwiriza, bacibwa amande (Ifoto: MINICOM)

Ubutumwa buri mu itangazo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyize kuri Twitter bugira buti; “Turamenyesha Abaturarwanda bose ko mu rwego rwo kurengera abaguzi hakozwe igenzura ku kibazo cy’abazamura ibiciro muri ibi bihe ndetse hanafatwa ibyemezo bikurikira:

Hafatiwe ibihano abazamuye ibiciro bishingiye kuri iryo genzura, birimo gucibwa ihazabu no gufungirwa ubucuruzi.”

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko iri genzura rikomeza kandi igasaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ufatiwe muri iki cyaha ahanishwa gutanga amande ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni ebyiri, amafaranga atangwa mu minsi irindwi.

Minisiteri y’ubucuruzi ivuga ko mu igenzura yasanze hari abacuruzi bakoresha iminzani idafite ubuziranenge igahenda abaturage.

Tariki ya 18 Werurwe 2020, abakoze iryo genzura biriwe mu gikorwa cyo gusura amasoko amwe n’amwe mu mujyi wa Kigali bakangurira abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje ko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe. Bamwe mu bagaragaweho ayo makosa bahanishijwe gucibwa amande nk’uko amategeko abiteganya.

Igenzura ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali rigiye gukomereza mu turere mu rwego rwo kurwanya ko abacuruzi bakomeje kugira urwitwazo icyorezo cya Coronavirus, bakazamura ibiciro uko bishakiye, barenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta arimo iryo kutazamura ibiciro ku bicuruzwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugire amahoro! Turagira ngo muzanagere hano i Rusizi mu mujyi wa Kamembe mwirebere ibihaba.nta mucuruzi ushaka kumanika ibiciro, gutanga facture n’ibindi. Ikibabaje ni izamuka ry’ibiciro rikabije bitwaje ngo transport irahenze. Mudutabare

Jyamubandi yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka