MINICOM iraburira abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yasohoye itangazo kuwa mbere tariki 16 Werurwe 2020, riburira abacuruzi batangiye kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa cyane cyane ibyo kurya, bitwaje icyorezo cya Coronavirus, ko abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe itegeko.

Abacuruzi basabwe kwirinda kuzamura ibiciro
Abacuruzi basabwe kwirinda kuzamura ibiciro

Iyo Minisiteri ivuga ibi ishingiye ku itegeko nomero 36/2012 ryo ku wa 21 Nzeri 2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

Inashingira kandi ku igenzura ryakorewe kuri bimwe mu bicuruzwa mu masoko atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, rikaba ryarasanze hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro bitewe n’uko bamwe mu bacuruzi bihisha inyuma y’ibihe bigoye igihugu kirimo bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kubera iyo mpamvu, MINICOM irasaba abacuruzi bose ibi bikurikira:

1. Kwirinda kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, byaba iby’imbere mu gihugu cyangwa ibituruka hanze yacyo.

2. Kumanika ibiciro ku buryo bigaragarira abaguzi.

3. Kwirinda gutanga inyemezabuguzi zidahwanye n’amafaranga bakiriye.

4. Kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge no gucuruza ibyarengeje igihe.

5. Kwirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi mu gihe baje babagana.

Iyo Minisiteri yaboneyeho kugaragaza ibiciro bya bimwe mu biribwa, ababicuruza batagomba kurenza haba mu masoko no mu mabutike.

Ibyo bicuruzwa ni:

Umuceri wa Tanzaniya (25Kg), igiciro cyo kurangura ntikigomba kurenga amafaranga ibihumbi 25.500 y’u Rwanda, naho ku badandaza igiciro ntikirenge 1,200Frw ku kilo, mu gihe umuceri w’umunyarwanda (Kigori 25Kg), utarenza 18,500Frw ku barangura na 800Frw ku kilo ku badandaza.

Umuceri w’umunyarwanda (muremure 25Kg), ntugomba kurenza 19,700Frw kurangura na 850Frw ku kilo ku badandaza, naho umuceri wa Pakistan (25Kg) urangurwa ku 21,000Frw ukadandazwa ku giciro kitarenze 900Frw ku kilo, mu gihe uwa Tayilande utagomba kurenza 26.500Frw ku barangura na 1,200Frw ku kilo ku badandaza.

Ibishyimbo by’umutuku ku barangura ntibigomba kurenza 600Frw ku kilo, naho kudandaza ntibirenze 650Frw ku kilo, mu gihe ibya Colta bigomba kurangurwa atarenze 850Frw ku kilo na 1,000Frw ku kilo ku badandaza.

Kawunga (MINIMEX na Iraboneye 25Kg), ntizigomba kurenza 17,000Frw kurangura na 800Frw ku kilo ku badandaza, naho izindi kawunga zikarangurwa ku 15,000Frw zikadandazwa kuri 620Frw ku kilo.

Ibirayi bya Kinigi ku barangura ntibigomba kurenza 380Frw ku kilo, naho abadandaza ntibagomba kurenza 420Frw ku kilo, mu gihe ibirayi by’umweru birangurwa ku yatarenga 280Frw bigacuruzwa ku yatarenze 300Frw ku kilo.

Amavuta yo kurya (5L) arangurwa ku yatarenga 9,000Frw akadandazwa ku 2,200Frw kuri litiro, naho igitoki kikarangurwa atarenze 280Frw ku kilo kigacuruzwa kuri 300Frw ku kilo.

Ifu y’imyumbati ku badandaza, ikilo kimwe kigomba kugura hagati ya 400 na 800, naho ifu ya Kinazi (40Kg) kurangura ntigomba kurenza 23,000Frw, ikagurishwa atarenga 900Frw ku kilo ku badandaza.

Isukari iva hanze (50Kg) ntigomba kurenza 39,500Frw ku barangura na 900Frw ku badandaza mu gihe iya Kabuye (50Kg) itagomba kurenza ibihumbi 42,000Frw ku barangura na 1,000Frw ku kilo ku badandaza.

MINICOM irasaba abaguzi gutanga amakuru mu gihe babona izamuka rikabije ry’ibiciro aho ari ho hose kugira ngo hafatwe ingamba byihuse, bahamagara ku murongo utishyurwa 3739, bakaba banawuherwaho n’andi makuru bifuza.

Iyo Minisiteri kandi ivuga ko abacuruzi batazubahiriza ibikubiye muri iryo tangazo bazahanwa hakurikijwe amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka