MINICOM ishishikariza abikorera kwandikisha ibikorwa byabo kugira ngo amahirwe abagenewe atabacaho

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) hamwe n’inzego bafatanyije guteza imbere politiki nshya yorohereza ba rwiyemezamirimo, ivuga ko abikorera bazayungukiraho ari abandikishije ubucuruzi bwabo kabone n’iyo bwaba buto cyane.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

Ku wa 30 Ugushyingo 2020 MINICOM yatangiye iyi politiki nshya ifatanyije n’inzego zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) hamwe na Minisiteri ishinzwe Ikoranabuhanga na Innovasiyo(MINICT).

MINICOM ivuga ko iyi politiki igamije kongera umubare w’abikorera mu gihugu, ihereye ku rubyiruko(ahanini) rwifuza gutangira kwihangira imirimo, ikaba ndetse yarashatse abafatanyabikorwa bagomba kubigisha uburyo ubucuruzi bwabo buzatezwa imbere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko mu bigo bizahugura abashoramari bato bagitangira, harimo Business Professional Network(BPN), Inkomoko na Mastercard Foundation.

Minisitiri Soraya yagize ati "Aha ni ho tugomba gushyira imbaraga nyinshi kugira ngo abantu batangire imishinga yabo bafite ubumenyi mu bijyanye no gucunga imari no gukora gahunda y’ubucuruzi (business plan)".

Minisitiri Soraya avuga ko muri iyi politiki nshya abakora ubucuruzi batazaba bashingira gusa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki, ahubwo ko bamwe bazajya bahuzwa n’abashoramari bo ku isoko ry’imari kugira ngo bakorane nabo.

Yakomeje agira ati "hari abantu bumva ko niba afite ubucuruzi buto atagombye kubwerekana cyangwa kubwandikisha kubera gutinya imisoro, akenshi ukabona ko hari amahirwe umuntu abura kubera ko atiyandikishije".

Minisitiri Soraya atanga urugero rw’uko hari ababuze inyunganizi y’ikigega cyashyiriweho gufasha abahungabanyijwe na Covid-19, bitewe n’uko batigeze bandikisha ubucuruzi bwabo mu kigo RDB.

Indi mpamvu izatuma abantu cyangwa ibigo bimwe na bimwe bidafashwa gutera imbere nk’uko bisobanurwa na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, ijyanye n’imiterere y’ahantu hashyizwe ubucuruzi.

Nsanzabaganwa yagize ati "niba ugiye gushyira ubucuruzi ahagushyira mu manegeka, nta kigo cy’imari kizakuguriza kuko umushinga wawe uba ufite ibyago by’uko igihe icyo ari cyo cyose wakwisanga wapfuye, ugahomba kandi n’iyo banki igahomba".

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire nawe yakomeje avuga ko Leta izafasha ibihangano by’ikoranabuhanga bihindura imikorere y’abantu, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Urugero rw’ikoranabuhanga kugeza ubu ryahagaritse kwishyura amafaranga mu ntoki, ni irikoreshwa mu ngendo z’imodoka muri Kigali rya Tap&Go.

Politiki yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo (Entrepreneurship Development Policy/EDP) yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kuyifasha kugera kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi(NST1 2024).

EDP kandi biteganyijwe ko izafasha kubahiriza guhunda yo kugeza u Rwanda ku bukungu buciriritse muri 2035, ku bukungu buhanitse muri 2050 ndetse no ku cyerekezo cya Afurika yunze Ubumwe AU(Agenda 2063).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka