Barasaba ko kwishyura imisoro n’amahoro muri Mutarama byongererwa igihe

Abacuruzi basaba kongererwa igihe cyo kwishyura imisoro n’amahoro, byaba na ngombwa bagakurirwaho amande y’ubukererwe, bitewe n’uko muri iyi minsi isoza umwaka bari biteze kubona abaguzi benshi, bikomwa mu nkokora n’icyorezo Covid-19 gikomeje kugaragara.

Mu maduka abagura baza umwe umwe
Mu maduka abagura baza umwe umwe

Abafite iki cyifuzo ni abacururiza mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze harimo iryitwa Goico Plaza mu mujyi wa Musanze. Muri iyi minsi ngo ntibabasha kubona abaguzi uko bikwiye, bitewe n’ingamba zashyizweho harimo n’izirebana n’igihe ntarengwa isoko rigomba kumara rikinguye.

Umwe mu babibwiye Kigali Today yagize ati: “Uku kwezi k’Ukuboza kwatangiye twamaze kurangura ibicuruzwa byinshi kuko twari twiteze abaguzi muri iyi minsi mikuru. Uretse kuba nta baguzi bahahira ibirori kubera ko byahagaritswe; bake b’abaguzi twacungiragaho bahaha mu masaha y’umugoroba guhera saa kumi bavuye mu kazi kabo, izo saha ziri kugera benshi dutanguranwa no kwanura ibicuruzwa, abandi bakinze imiryango kubera gucunganwa na ya saha ya saa moya z’ijoro yo kuba abantu bageze mu rugo; bityo umucuruzi ntabe agikoze ku ifaranga. Byatumye dutangira kubunza imitima twibaza aho imisoro dusabwa kwishyura izava byatuyobeye”.

Abacururiza mu masoko basabwa kwishyura buri kwezi amafaranga y’ubukode bw’aho gucururiza (iseta cyangwa ikibanza), n’amahoro y’isuku rusange. Hiyongeraho umusoro w’ipatante umucuruzi yishyura muri Mutarama buri mwaka. Kuba muri iyi minsi ababagurira ibicuruzwa atari benshi, babiheraho basaba ko ababishinzwe bareba uko babyigaho, bakongera igihe ntarengwa abacuruzi bazatangiraho imisoro n’amahoro.

Aha ni imbere y'amaduka mu isoko rya Goiko Plaza
Aha ni imbere y’amaduka mu isoko rya Goiko Plaza

Yagize ati: “Ubu muri Mutarama buri mucuruzi asabwa kwishyura ipatante, amahoro y’isuku rusange n’imisoro y’aho umuntu acururiza. Kandi ubu ni nako tuba duhanganye n’ubundi bukode bw’aho dutuye n’ibindi bibazo bisaba umuntu amafaranga; bamwe muri twe twafashe inguzanyo ngo ducuruze, ubwo na banki niko ziducanyeho. Dusaba ababishinzwe ko badufasha, igihe cyagenwe cyo gusora muri uku kwezi dutangiye bacyirengagize, bacyegeze inyuma, barebe n’uko bazadukuriraho amande y’ubukererwe, kugira ngo tubanze twisuganye tuyashakishe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko mu byagaragara ko iki ari ikibazo rusange ubuyobozi bushobora kucyigaho, aho bibaye ngombwa bukaba bwagikorera ubuvugizi.

Nuwumuremyi Jeannine yagize ati: “Ubundi ibijyanye n’imisoro bifite amategeko abigenga, ntabwo Akarere kakwicara ngo gafate icyo cyemezo kuko hari inzego zibifite mu nshingano. Ubundi ibipimo by’amahoro byigwaho kandi bikemezwa na Njyanama y’Akarere. N’imisoro hari ibiba byaragendeweho ishyirwaho n’inzego zibifite mu nshingano. Mu gihe abacuruzi babona ari ikibazo kibakomereye bashobora gukora ubusabe bwabo, izo nzego zikaba ari zo zibyigaho, noneho nk’akarere tukabishyira mu bikorwa. Ariko ntibibujije ko natwe babidushyikirije nk’Akarere, twabisesengura neza, noneho tukabakorera ubuvugizi”.

Mu isoko riri muri Gare ya Musanze na ho abacuruzi baranguye ibicuruzwa byinshi ariko abakiriya ngo ntibaza neza
Mu isoko riri muri Gare ya Musanze na ho abacuruzi baranguye ibicuruzwa byinshi ariko abakiriya ngo ntibaza neza

Abacuruzi bavuga ko badashobora kwirara kuri gahunda yo gusora, kuko bamaze gusobanukirwa ko utanze umusoro ku gihe aba agize uruhare mu iterambere ry’igihugu; gusa bakifuza ko muri iki gihe bahanganye n’ingaruka za Covid-19 zituma gahunda nyinshi zihinduka bya hato na hato, ngo Leta ibongereye iminsi yo kwishyuriraho imisoro ikanabakuriraho amande y’ubukererwe ngo yaba ibagobotse, kuko ayo bagakoresheje bayashoye mu kurangura ibyo bari bitezeho kugurisha mu minsi mikuru ariko abaguzi bakaba batabihaha nk’uko bari babyiteze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ko Hari akarere kasoneye imisoro yo kuva 2012 utundi tukicecekera byifashe gute? Imisoro y’ubutaka binyuze muri njyanama.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka