Kwishimana n’abushije ikivi muri Green Hills Academy

Kuri uyu wa Gatandatu Kamena, Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’umuryango wa Green Hills Academy mu birori byo gusoza amasomo(graduation) byabereye muri Kigali Convention Center.

Indahangarwa, ni izina ryahawe abanyeshuri 120 bushije ikivi cyabo mu mwaka wa 2026 muri Green Hills Academy, ishuri riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Ni ibirori byaranzwe n’urugwiro ku barangije ubwabo,barumuna babo biga mu myaka ibanza n’imiryango yabo, ndetse n’abarezi babo bagendanye uru rugendo rwose.

Imbyino gakondo batorezwa ku ishuri n’umurishyo nyarwanda, ndetse n’inanga za kizungu, ni bimwe mu byaranze ibi birori, bikanyuranamo n’amagambo yo gushima, gushimira, utaretse n’impanuro z’ababyeyi.

Umuyobozi wa GHA Dr. Daniel Hollinger, yabwiye aba banyeshuri ko intsinzi yabo itareberwa ku byo bagezeho ubwabo.

Yababwiye ati "Intsinzi yanyu ireberwa cyane ku kamaro mwagiriye abandi, kandi mufite byinshi mwamariye abandi, kugira Isi nziza ahantu heza, imishinga yanyu ifitiye akamaro sosiyete, mukemura ibibazo, mwamaze gukora byinshi. Nizeye ko muzabikomeza."

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya GHA, Faustin Mbundu, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, wagize uruhare mu ishingwa rya GHA, kuko iyo rutaba uruhare rwe ishuri ritari kuba rigeze aho riri uyu munsi, asaba abarangije gukorana imbaraga n’umwete.

Yagize ati “Mfite ibyifuzo bike kuri aba banyeshuri bacu bateye indi ntabwe mu buzima. Ndabifuriza ko uyu munsi wababera isoko y’imbaraga n’umuhate, ukabatera imbaraga zo guharanira gutsinda mu byo mukora byose. Muzere imbuto z’umurimo mwashyizemo imbaraga. Uyu munsi ujye ubibutsa ko gukora cyane bihora bihemberwa.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka