Abanyarwanda bashobora kohereza umusaruro i Goma batavuye aho bari

Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko abafite umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bashobora kuwucuruza mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo batavuye aho bari, ahubwo bakoranye n’amashyirahamwe n’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bakabafasha.

Ibikorwa by'ubucuruzi bwambukiranya umupaka birakorwa n'abantu bake
Ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka birakorwa n’abantu bake

Ni inyungu ku bahinzi n’abarozi bajyaga babura isoko ry’umusaruro wabo, mu gihe abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko badashobora guhaza isoko bafite.

Manirakiza J. De Dieu, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe guteza imbere ishoramari, avuga ko buri munsi u Rwanda rwohereza mu gihugu cya Kongo binyuze mu mujyi wa Goma toni 28 z’inyama, litiro ibihumbi 10 z’amata, litiro ibihumbi 20 z’amazi, imodoka 12 zikoreye inyanya n’ibindi bicuruzwa byinshi biboneka mu Rwanda.

Abacuruzi bo mu Karere ka Rubavu bamaze kugira imyumvire mu kwishyira hamwe no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, byinshi mu bicuruzwa bacuruza biva mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, intara iza ku isonga ikara ari Intara y’Uburengerazuba aho nk’inyama zicuruzwa 80% ari ho zikurwa, inyanya zijyanwa i Goma nyinshi ni ho zikurwa hamwe n’imbuko nka watermelon.

Moussa Gaspard Babonampoze ukuriye ihuriro ry’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi, avuga ko ibikorwa byo kwishyira hamwe hakazajya hoherezwa ibicuruzwa binyuze mu mahuriro, bizafasha Abanyarwanda batuye no mu zindi ntara gukora ubucuruzi butabasaba kuva aho bari, ahubwo bakazajya bakorana n’amashyirahamwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari mu Karere ka Rubavu.

Abanyarwanda bakoze byinshi byacuruzwa muri Kongo ba nyirabyo batavuye aho bari
Abanyarwanda bakoze byinshi byacuruzwa muri Kongo ba nyirabyo batavuye aho bari

Agira ati “Ubu Minisiteri y’Ubucuruzi iri kudufasha gukora amahuriro y’ibicuruzwa, urugero nk’ihuriro ry’abacuruza imyumbati, ibirayi, imboga, imbuto, n’ayandi, bizajya bituma ayo mahuriro yakira umusaruro bawushyikirize n’amahuriro y’Abanyekongo na yo acuruza uwo musaruro”.

Babonampoze avuga ko ubu buryo buzaba bwizewe kuko umuturage unyuze mu ihuriro umusaruro w’ibyo yatanze uzajya ukurikiranwa.

Ati “Ubu buryo bwo gushyiraho amahuriro buzafasha abacuruzi benshi baba abato n’abanini, ikindi ni uko ubucuruzi bwambukiranya umupaka burimo kuba ubunyamwuga birenze ibisanzwe, nk’uko hari gutekerezwa uburyo inganda nini zashyira amashami muri Kongo, n’inganda za Kongo zikazana amashami mu Rwanda, ibi bizakuraho gucora ahubwo dukore ubucuruzi bufite ireme kandi buzagera no mu gihugu cy’u Burundi”.

Ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka byari bisanzwe buri muntu akora ku giti cye, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Minisiteri y’Ubucuruzi irimo kwigisha abacuruzi uburyo bihuriza mu matsinda kandi bakirinda kwambuka ari benshi.

Ibi abagore bikorera mu Ntara y’Uburasirazuba bamaze gusobanukirwa n’amahirwe babifitemo, bakaba barakoze urugendo shuri mu kuganira n’abacuruzi bo mu Karere ka Rubavu bakora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka, bahabwa amakuru y’uko babyaza ubu buryo umusaruro batavuye aho bari.

Aba bagore bakoze urugendo rw’ibirometero birenga 200 kugira ngo bamenye ibanga ryo kwiteza imbere, bavuga ko basanze abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu bikorwa abagore bashoyemo imbaraga, aho ibanga rituma batera imbere ari ukwishyira hamwe, ikintu kitaratera imbere mu bikorera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Abagore bikorera mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko batari bafite amakuru ku micururize yambukiranya imipaka, ariko ubwo bamenye ko bashobora koherereza ibicuruzwa ku bikorera mu Karere ka Rubavu ngo bagiye kubisangiza bagenzi babo batangire gukorana.

Abagore bikorera mu Burasirazuba basuye umupaka basobanukirwa imikorere
Abagore bikorera mu Burasirazuba basuye umupaka basobanukirwa imikorere

Umwe muri bo ati “Mu byo batubwiye bavuze ko bajya bakenera ibishyimbo kandi mu Karere ka Rwamagana dukunze kubyeza, ubu ngiye gushishikariza abahinzi iwacu bahinge ibishyimbo ku bwinshi kuko isoko rihari”.

Perezida w’abikorera mu Ntara y’Uburasirazuba Ndungutse Jean Bosco, yemeza ko amakuru bahawe n’abikorera mu Karere ka Rubavu azabafasha kongera umusaruro bagamije kwagurira amasoko.

Ati “Duhereye nko ku nyama, inka nyinshi zibagwa hano zikurwa mu ntara yacu mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abahinzi n’aborozi kongera umusaruro kuko isoko rihari”.

Ndungutse avuga ko bagiye guteza imbere umuco wo kwishyira hamwe no gukora bagamije gusagurira isoko ryambukiranya imipaka.

Perezida w’abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba, Twagirayezu Dirigeant, avuga ko akurikije amahirwe aboneka mu Ntara y’Uburengerazuba ngo Abanyarwanda bagombye gukora bagamije kunguka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka