Ubucuruzi 2020: Kwifashisha ikoranabuhanga byagabanyije umuvuduko wa COVID-19

Umwaka wa 2020 wari witezweho guhindura byinshi mu mpande zose z’ishoramari ry’u Rwanda n’ubucuruzi wihindurije mu gihe gito cyane kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 kugeza magingo aya haracyari abacuruzi batarafungura imiryango.

Mu ntangiriro za 2020 abashoramari n’inzego z’ubucuruzi batangiye bizeye kuzabona umusaruro mwiza ariko hashize amezi abiri hadutse icyorezo cya COVID-19 kizenguruka isi kidasize n’u Rwanda. Cyageze mu Rwanda hafatwa ingamba zikaze zirimo no guhagarika byihuse ibikorwa byinshi by’ishoramari n’ubucuruzi.

Duhereye mu bucuruzi bwakomwe cyane mu nkokora n’iki cyorezo, ntawe uzibagirwa ukuntu amasoko, amabutiki, ingendo z’abacuruzi n’izindi serivisi zimaze gufungwa muri gahunda ya ‘Guma Mu Rugo’, abantu batanguranwe ibyo kurya byari mu bubiko no ku masoko kugira ngo babike ibizabamaza kabiri.

Byateje ikibazo ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yafashe umwanzuro ku kugena ibiro (ingano y’ibyo umuguzi atagomba kurenza ahaha), ariko biranga biba iby’ubusa, ba Rusahuriramunduru icyo gihe bari babonye umwanya wo kuzamura ibiciro maze ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiciro (RURA) gitangira gucakira bamwe muri bo barahanwa.

MINICOM igaragaza ko ubukungu bw’Igihugu bwaguye kubera COVID-19

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubusanzwe ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugabanukaho 0,2% kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba bitari bikabije ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko kugeza muri Kamena 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwagabanutseho 10% kubera Guma mu Rugo no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi, ariko kuva mu mezi atatu ashize bwari bwongeye kuzamuka ku buryo uyu mwaka wa 2020 byari biteganyijwe ko urangira bwongeye kuzamukaho 10%.

Ikoranabuhanga mu bucuruzi rikaba ryarafashije cyane kugira ngo ubukungu bw’igihugu butagwa cyane, ndetse uko u Rwanda rurushaho guhangana na COVID-19 byatumye ingendo mpuzamahanga zo mu kirere zisubukurwa, kandi ba mukerarugendo bongera gusura u Rwanda, n’abashoramari bo mu Rwanda bongera kujya mu mahanga kandi bisanzuye.

Minisitiri Hakuziyerenye avuga ko ibyo byose byagezweho kubera imbaraga buri wese yagaragaje mu guhangana na COVID-19 ku buryo abantu nibakomeza kudohoka ibintu bishobora kongera kuba bibi.

Agira ati “Umunyamahanga wo mu Burayi na Amerika yari yemerewe kuza mu Rwanda yasubirayo ntashyirwe mu kato ubwo rero imibare ikomeje kwiyongera ibyo byose byahagarara ba mukerarugendo ntibagaruka, n’urwego rwacu rw’amahoteli rugasubira inyuma kandi ruri mu byinjiza amadovise”.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

Yongeraho ati, “Ubukungu bwasubira inyuma kandi kongera kubuzahura mu myaka ibiri byagorana aya mezi ari imbere turasabwa kwirinda kugira ngo tugabanye imibare y’abandura kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye bidasubira inyuma”.

Kugwa k’ubukungu umuntu yanabirebera mu kwinjiza imisoro n’amahoro.

Ishusho y’imisoro n’amahoro igaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020 RRA yari yihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,589 ariko iza kujya munsi yaho yinjiza miliyari 1,516 na miliyoni 300 (ahwanye na 95.4% kubera ingamba zo kwirinda Covid-19).

Kubera COVID-19 imwe mu misoro yarasonewe yaba ku butaka, ubucuruzi n’imisoro ijyanye n’amahoro y’uturere na n’ubu haracyari abasaba ko imisoro yasonerwa kugira ngo abacuruzi bahangane n’ingaruka za COVID-19.

Ibyo byanatumye hafatwa umwanzuro wo gukora inyigo yo gusoresha abifite cyane kurusha abandi kugira ngo imisoro y’umwaka utaha w’ingengo y’imari izazibe icyuho cyatewe na COVID-19.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente akaba atangaza ko ibyo biri mu ngamba zo kuzahura ubukungu bw’igihugu mu myaka itatu iri imbere bukazaba bwasubiye nibura ku kigero cya 8% busanzwe buzamukaho.

COVID-19 yatumye imipaka ifungwa bidindiza ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubw’imbere mu gihugu

Imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu yarafunzwe kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bituma amasoko yo ku mipaka nka Rubavu na Rusizi adindira ndetse n’urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’Abanyekongo rurahagarara.

Byasabye ko Abanyarubavu bitoranyamo nibura bake muri bo bazajya bakomeza kwambutsa ibicuruzwa, ariko umubare uragabanywa cyane kugeza kuri 250 mu gihe ubundi hambukaga abasaga ibihumbi icumi (10.000) ku munsi.

Kugeza ubu umwaka urangiye hari abacuruzi badakandagiye muri Kongo cyangwa mu bindi bihugu kubera ubukana icyorezo cyakomeje kugaragaza.

Nyuma yo guhagarika ingendo zose zambukiranya imipaka byabaye ngombwa ko amakamyo yinjiza ibicuruzwa mu Rwanda yemererwa bisaba ko hashyirwa ikigo cyakira amakamyo mu Karere ka Kirehe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, ubu kikaba ari cyo kinyuramo ibicuruzwa byinshi.

COVID-19 yatumye ibicuruzwa biva muri Tanzaniya bipakururirwa i Kirehe kugira ngo icyorezo kidakwirakwira, ndetse imodoka zigaterwa umuti
COVID-19 yatumye ibicuruzwa biva muri Tanzaniya bipakururirwa i Kirehe kugira ngo icyorezo kidakwirakwira, ndetse imodoka zigaterwa umuti

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi bunyuze mu nzira y’ikirere na bwo bwakozweho na COVID-19 kuko ingendo z’indege zahagaze ariko uko icyorezo kigenda gifatirwa ingamba ubu ingendo zarafunguwe kuri ba mukerarugendo n’abacuruzi bake bake kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Guhagarara k’urwego rw’ubukerarugendo byatumye kandi ubucuruzi bushingiye ku mahoteli buhungabana cyane ku buryo uru rwego ruri mu nzego zasabiwe guterwa inkunga kugira ngo ruzahure imikorere yarwo.

Mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi kandi hafashwe ingamba zo gufungurira abacuruzi bakongera gukorera mu masoko ariko hagakora gusa 50% bivuze ko habaho gusimburana kwa bamwe ku bandi.

Isoko ryo mu mujyi wa Kigali rwagati riri mu yafunzwe kubera ubwandu bwa COVID-19
Isoko ryo mu mujyi wa Kigali rwagati riri mu yafunzwe kubera ubwandu bwa COVID-19

Ni nako ariko ingamba zakomeje gukazwa ku buryo byageze aho amasoko amwe mu mujyi wa Kigali yafunzwe kubera ko hari hinjiyemo icyorezo cya COVID-19. Icyakora nyuma y’ibyumweru bike abakorera muri ayo masoko bimuwe batangiye kugarukamo.

Ikoranabuhanga ni kimwe mu byafashije ubucuruzi kutagwa burundu

N’ubwo hari ubucuruzi bwahagaze, hari n’ubwakomeje gukora kugira ngo ubuzima budahagarara burundu, muri ubwo harimo nko gutwara abantu byasubukuwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 hakishyurwa amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu byatumye abari bamenyereye gutunga ibifurumba by’amafaranga, guhahisha inoti n’ibiceri biterwa utwatsi maze ahubwo Banki y’Igihugu na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’iy’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) bafata umwanzuro hamwe n’amakompanyi y’itumanaho yo gukuraho cyangwa kugabanya ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga.

Abantu bashishikarijwe kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga
Abantu bashishikarijwe kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

Iki cyemezo kiracyakoreshwa mu kwishyura ingendo na serivisi zitandukanye mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose kandi byafashije kugabanya ikwirakwira rya COVID-19 ku bakoreshaga kwishyurana mu ntoki kashi.

Amabanki na yo atarorohewe n’ikibazo cy’abatse inguzanyo z’ubucuruzi bagombaga kugarura yifashishije ikoranabuhanga yakoze uko ashoboye abantu bakomeza kubona amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi no kwishyura ibicuruzwa hagabanyijwe ikiguzi cyangwa zimwe muri serivisi zigakorerwa ubuntu.

Banki na zo ku gisa nk’ubwoba bwo kubura amafaranga mu bubiko zashyizeho amafaranga ntarengwa umuntu abikuza ku munsi, hirindwa ko abantu bayakuramo agashira kubera gukeka ko icyorezo gishobora gutuma baburira ayabo mu bubiko bwa za banki.

Abacuruza serivisi zo gutwara abantu mu binyabiziga bafashijwe n’ikoranabuhanga aho kompanyi zose zasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura, za mubazi zishyirwa mu modoka hafi ya zose ndetse bigera no ku bamotari bakomorewe hashize amezi atandatu moto ziparitse.

Kuba COVID-19 yakwaduka mu Rwanda hashize amezi 10 ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaragabanutse kubera ko byanagabanutse ku isoko mpuzamahanga, ariko ibiciro by’ingendo byo byakomeje kuzamuka mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ibihombo.

Umubare w'abagenzi mu modoka wongeye kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Umubare w’abagenzi mu modoka wongeye kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Ku makompanyi atwara abagenzi, abatwarwaga mu modoka na bo baragabanyijwe kugira ngo habeho gukumira ikwirakwira rya COVID-19, Leta ikaba yemeza ko yateye inkunga abagenzi ku giciro cy’urugendo bagakomeza kwishyura igiciro gisanzwe.

Umwaka wa 2020 ushoje hari abacuruzi bakifashe mu mifuka

Uko icyorezo cya COVID-19 cyagiye gicika intege ari nako hafatwa ingamba zo kukirinda, hari ibikorwa by’ubucuruzi byagiye bisubukurwa bikemererwa gukora amasaha make nko gutwara abantu, ubwitabire buke nko kwakira abantu mu mahoteli.

Hari kandi serivisi zakomeje gufungwa zirimo nk’ubucuruzi bw’utubari ba nyiratwo bakomeje kwifata mu mifuka kuko batemerewe gufungura n’ubwo bakomeje guhanga amaso imyanzuro y’inama ya buri minsi 15 ya Guverinoma.

Abacuruza utubari na n'ubu ntibarakomorerwa kubera COVID-19
Abacuruza utubari na n’ubu ntibarakomorerwa kubera COVID-19

Abacuruzi bakoraga uburuzi bwambukiranya imipaka kandi na bo bakomeje kwicara bategereje ko imipaka yafungurwa kuko hemerewe gusa amakamyo yinjiza n’asohora ibicuruzwa, ubucuruzi butoya bukaba bwarakomeje kudindira.

Ishoramari risa nk’iryahagaze muri 2020

Ishoramari rishingiye ku kubaka ibikorwa remezo by’inganda bisa nk’ibyahagaze mu mwaka hagati wa 2020, ndetse inganda zakoraga zimwe zirafunga izindi zihindura imirimo.

Hari inganda zakoraga imyenda zahisemo gukora ibikoresho by’isuku n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19 umuntu atabura no kuvuga ko habayeho ishoramari rishya ririmo no gukora imiti isukura intoki byari bikenewe cyane mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

Ku bijyanye n’ubufatanye mu ishoramari mpuzamahanga n’u Rwanda na byo nta bikomeye byabayeho kuko nk’inama mpuzamahanga ya CHOGM yari guhuriza mu Rwanda ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yari yitezweho kureshya abashoramari baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe, n’izindi nama ku ishoramari zirahagarikwa.

Habayeho kandi amasezerano makeya y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere zikunze gufasha abashoramari kugenda barambagiza aho bashora imari, ubucuruzi bw’isoko ry’imari n’imigabane risubira inyuma.

Muri rusange umwaka wa 2020 usojwe abacuruzi hari ibyo bigiyemo kubera COVID-19 harimo nko kumenya kwizigamira, gukoresha ikoranabuhanga, gukora ibintu byinshi mu masaha make n’uburyo bushya bwo gucururiza ku ikoranabuhanga.

Urugendo rukaba rukiri rurerure kugira ngo abacuruzi n’abashora imari mu Rwanda basubire ku muvuduko bari bagezeho ubwo hizihizwaga umwaka mushya wari witezweho amahirwe yihinduranyije nk’igicu cy’imvura mu gihe gito ubukungu n’ishoramari bikikubita hasi.

Perezida Kagame atangaza ko 2020 irangiye ubukungu bwongeye kuzahuka

Mu kiganiro kigaragaza uko igihugu gihagaze mu mwaka wa 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda ko umwaka wa 2020 urangiye ubukungu bwongeye kuzahuka nk’uko bigaragarira mu bipimo by’imiterere y’ubukungu bya buri gihembwe.

Umukuru w’Igihugu avuga ko Leta yashyize agera kuri miliyari 100frw mu kigega ngobokabungu mu gihe umusaruro mbumbe wari wagabanutse mu gihembwe cya kabiri wongeye guzamuka mu gihembwe cya gatatu bikagaragaza ko ubukungu bugenda buzahuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana na COVID-19.

Perezida Kagame avuga ko ubukerarugendo bwongeye gutangizwa, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burakomeza, ariko habaho n’uburyo bw’ishoramari rishya aho imishinga igera ku 172 yanditswe ikaba ifite agaciro ka Miliyari imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, iyo mishinga ikazahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka