Zigama CSS yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa abashaka kubaka inzu yo guturamo

Ikigo cy’imari cyitwa Zigama CSS gihurirwaho n’abakora mu nzego z’umutekano mu Rwanda, cyagabanyije inyungu ku bashaka inguzanyo zo kubaka inzu ya mbere yo guturamo.

Minisitiri w'Ingabo Gen Albert Murasira (wambaye ishati y'umweru) n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. Ndahiro James bari bayoboye iyi nama y'inteko rusange
Minisitiri w’Ingabo Gen Albert Murasira (wambaye ishati y’umweru) n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. Ndahiro James bari bayoboye iyi nama y’inteko rusange

Ni inyungu yavuye kuri 15% ishyirwa kuri 10% kugira ngo ifashe abanyamuryango b’iyi banki bashaka inyubako ya mbere yo guturamo.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko iyi ari inama yatanzwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kugira ngo bafashe abanyamuryango kubona aho gutura no kugira imibereho myiza.

Umwanzuro wo kugabanya inyungu ku nguzanyo ku banyamuryango bashaka inguzanyo yo kubaka inzu wafatiwe mu nteko rusange ya Zigama CSS yateranye ku wa 13 Ugushyingo 2020 kuri Minisiteri y’Ingabo.

Ikindi cyemejwe muri iyi nteko ni uko abagiye gutunga inzu zirenze imwe na bo bagabanyirijwe inyungu ikurwa kuri 15% ishyirwa kuri 14% kugera ku myaka 20.

Ikigo cy’imari cya Zigama CSS gikunze gukoreshwa n’abakora mu nzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya Gihanga byo mu bugenzacyaha (RFL), Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS).

Muri iyi nteko yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Murasira Albert, hemejwe ko n’abantu bafite umushahara muto bakorana na yo barushaho koroherezwa, maze amafaranga fatizo bashobora kugurizwa arazamurwa ava kuri miliyoni 5 aba miliyoni 7.

Umwe mu bakorana na Zigama CSS avuga ko aya mahirwe azafasha benshi kubona inyubako nziza zo guturamo.

Yagize ati « Twe twari twaramaze kubona inyubako tubikesha inguzanyo ya Zigama CSS, n’ubwo tutagiye gufata indi kuko tutararangiza kwishyura, hari abo bizafasha kubona inzu nziza kuko aho yashoboraga gufata miliyoni 15 ashobora noneho kuzabona miliyoni 20. »

Ubuyobozi bwa Zigama CSS bugaragaza ko abanyamuryango bayo nibura 70% bamaze kubona inzu zo guturamo, amahirwe yatanzwe akaba azagera kuri 30% basigaye.

Zigama CSS isanzwe itanga inyungu ku nguzanyo iri hagati ya 13% na 16.5%, hagendewe ku gihe inguzanyo yishyurwamo, mu gihe gito cyangwa kirekire, ku bahabwa inguzanyo bazikoresha mu bikorwa bitandukanye birimo kuzikoresha ku giti cyabo, kubaka inzu, mu bucuruzi, kugura ibikoresho no mu buhinzi, ndetse no mu bindi bikorwa.

Zigama CSS imaze imyaka 23 ikorera mu Rwanda kandi ikaba ifite amashami mu Ntara zose aho ikorana n’abanyamuryango ibihumbi 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

kubona inguzanyo yo gusana inzu yubucuruzi bisaba iki?
none uyibonye ayinshyura gute?

karisa jean yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Impamvu:Gusaba amafaranga

Nkundanyirazo Romuald yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Impamvu:Kuguza amafaranga
Kubuyobozi bwa ZIGAMA CSS mbandikiye ngirango mbasabe inguzanyo y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itantu (150,000)yo gusana inzu yange yangiritse kubera gusaza nkabashaka kuyivugurura muyampaye mwaba mufashije cyane

Murakoze

Nkundanyirazo Romuald
no ya kont 19231
Tel:0785983447

Nkundanyirazo Romuald yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

iyi ni motivation nziza kubashinzwe umutekano banagira akazi kagoranye kandi rimwe na rimwe banahembwa make. ariko noneho kuba boroherejwe kubona inzu ni byiza cyane kujya kazi uzi neza ko umugore n’umwana bameze neza bituma ugakora wishimye

Rugagi yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

murakoze cyane kutumenyesha iyimyanzuro myiza umubyeyi iteka ahora arumubyeyi nibyigiciro ko umuntu uri muri force agira inzu kuko harabajyaga muri pass ugasanga bisuriye inshuti kuko ntahantu babarizwa abandi bakagongwa n’ubukode bwaburikwezi.
byaba aribyigiciro iyi bank ishyizeho uburyo bwogukorana nabarwiyemezamirimo burubyiruko bafite imishinga myiza nabo bakagabanyirizwa kunyungu aha ndavuga abaseveri burubyiruko kuko niyo bank nabonye itanga serevisi nziza mu Rwanda.

Isaac Munyaneza yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize

Twishimiye kumva ukuntu umubyeyi wacu akomeza kudutejerezaho igihe cyose

Ikibazo cyanjye niki

Ese numusiviri byamusabiki kugirango akorane na zigama Bank?

Nakumuryango yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Twishimiye imyanzuro yafashwe nkabagikodesha mutumenyeshe uburyo ywabonamo inguzanyo yokubona inzu murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Twishimiye imyanzuro yafashwe nkabagikodesha mutumenyeshe uburyo ywabonamo inguzanyo yokubona inzu murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka