Kwiyongera kw’abandura COVID-19 birasubiza inyuma ubucuruzi n’ubuhahirane n’amahanga - MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko imibare y’abandura COVID-19 nikomeza kwiyongera bizateza igihombo ku bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubusanzwe ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugabanukaho 0,2% kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba bitari bikabije ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko kugeza muri Kamena 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwagabanutseho 10% kubera guma mu rugo no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi, ariko mu mezi atatu ashize bwari bwongeye kuzamuka ku buryo uyu mwaka wa 2020 wari kurangira bwongeye kuzamukaho 10%.

Ikoranabuhanga mu bucuruzi rikaba ryarafashije cyane kugira ngo ubukungu bw’igihugu butagwa, ndetse uko u Rwanda rurushaho guhangana na COVID-19 byatumye ingendo mpuzamahanga zo mu kirere zisubukurwa kandi ba mukerarugendo bongera gusura u Rwanda n’abashoramari bo mu Rwanda bongera kujya mu mahanga kandi bisanzuye.

Minisitiri Hakuziyerenye avuga ko ibyo byose byagezweho kubera imbaraga buri wese yagaragaje mu guhangana na COVID-19 ku buryo abantu nibakomeza kudohoka ibintu bishobora kongera kuba bibi.

Agira ati, “Umunyamahanga wo mu Burayi na Amerika yari yemerewe kuza mu Rwanda yasubirayo ntashyirwe mu kato ubwo rero imibare ikomeje kwiyongera ibyo byose byahagarara ba mukerarugendo ntibagaruka, n’urwego rwacu rw’amahoteli rugasubira inyuma kandi ruri mu byinjiza amadovise”.

Yongeraho ati, “Ubukungu bwasubira inyuma kandi kongera kubuzahura mu myaka ibiri byagorana aya mezi ari imbere turasabwa kwirinda kugira ngo tugabanye imibare y’abandura kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye bidasubira inyuma”.

Kwirara kw’abantu ni byo byazamuye imibare y’ubwandu bushya

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko imbaraga zashyizwe mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19 ari zo zatumye icyorezo kigabanuka abantu bibwira ko cyashize none cyatangiye kwigaragaza mu bice bitandukanye no ku bantu batandukanye.

Avuga ko ubu hakozwe ibiganiro n’inzego zihagarariye abacuruzi kugira ngo hasuzumwe ku ngamba zo gukaza ubwirinzi bitaba ibyo ubucuruzi bukaba bwakongera guhura n’ibibazo.

Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko kwirara bishobora gusubiza inyuma amahirwe yari yongeye guhabwa abacuruzi bagafungurirwa imirimo mu gihe mu bihugu by’amahanga ubucuruzi bugifunze, agasaba ko ingamba zashyizweho zubahirizwa bitaba ibyo ‘guma mu rugo’ igasubizwaho.

Agira ati, “Ntabwo ari ugutera ubwoba ariko zimwe mu ngamba zo kwirinda ko ubwandu bukomeza kwiyongera harimo no gusubizaho ‘guma mu rugo’ ibyo bikaba byagira ingaruka zikomeye ku bikorwa byari byakomorewe”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda atangaza ko u Rwanda rwashyizeho ikigega nzahurabukungu kugira ngo ibyahungabanyijwe n’ingaruka za COVID-19 byongere gutizwa ingufu, ahashyizweho asaga miliyari magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda, ayo yose akaba atakongera kuboneka igihe ubucuruzi bwakongera gukomwa mu nkokora na COVID-19.

Umuti wo kwirinda izo ngaruka zose ukaba ari ukwirinda no kongera gukurikiza amabwiriza n’ingamba byashyizweho kandi birashoboka abantu babigize ibyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka