Gucuruza amafi agihumeka byafashije abatinya kurya ayavuye muri firigo

Ubu umuntu uri mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashobora kugura ifi yaturutse mu kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akayigura ikiri nzima, yoga mu mazi uko bisanzwe nk’uko yaba iri mu kiyaga.

Amafi akiri mazima uyakeneye barayakurobera
Amafi akiri mazima uyakeneye barayakurobera

Ibyo bishoboka kubera ikoranabuhanga rikoreshwa n’abazicuruza, rituma zishobora kubona umwuka mwiza zihumeka, kuko ziba ziri ahantu hafunganye ugereranyije no mu kiyaga aho ziba zaraturutse.

Uwizeyimana Cecile, ushinzwe ibijyanye n’ubworozi bw’amafi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko ayo mafi acuruzwa akiri mazima, aba ari meza cyane kurusha ayo bacuruza bayakura muri firigo aho akonjesherezwa.

Impamvu ngo ni uko ayo abikwa muri firigo ashobora kwangirika mu buryo bworoshye, mu gihe ubukonje buhindaguritse bitewe n’ibura ry’umuriro cyangwa ugabanutse.

Ubundi ngo abacuruza amafi bagirwa inama yo kuyashyira muri firigo, akagumana ubukonje buri ku rwego rumwe budahindagurika, kuko nk’uko Uwizeyimana abisobanura, iyo ubukonje bugabanutse muri firigo, amafi ahita ajyaho za mikorobe zituma amafi yangirika vuba.

Uko kuba amafi yangirika vuba kurusha izindi nyama ngo bituma hari abantu batinya kuyarya, bavuga ko nta cyizere bagirira ifi basanze muri firigo kuko ishobora kuba yangiritse, bityo bayirya bikabagiraho ingaruka.

Abenshi muri abo bavuga ko batinya kugura ifi basanze muri firigo, ubu ngo harimo abasigaye bazirya kuko hari iryo koranabuhanga ryo kuzigeza aho zicururizwa zikiri nzima ndetse zigakomeza kwitabwaho ari nzima zihumeka, kugeza ubwo umukiriya aziye bakazimurobera ahari.

Ushaka ifi nzima barayimurobera
Ushaka ifi nzima barayimurobera

Uwizeyimana ati “Iryo koranabuhanga rirasanzwe ahandi ni uko mu Rwanda ari bishya, gusa usanga abantu benshi bakunda izo babarobera bahari kurusha izo basanze muri firigo. Ibyo bituma nanahamya ko umubare w’abarya amafi wariyongereye, nkurikije uko Abanyarwanda benshi barimo kwitabira gushora imari mu bworozi bw’amafi kandi yose akaba atabura isoko, mu gihe mbere twategerezaga ayo mu biyaga gusa”.

Yongeraho ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu 2016, bwagaragaje ko Umunyarwanda arya nibura ibiro bibiri n’igice by’amafi ku mwaka. Ibyo rero ngo bishobora kuba byariyongereye kuko abatinyaga kurya amafi bavuga ko batayizeye, ubu barayarya kuko hari uburyo bwo kuyageza aho acururizwa agihumeka yoga mu mazi nk’uko yaba ari aho yororerwa.

Iryo koranabuhanga kuko rikiri rishya ngo ntiriragera hose, ariko muri Kigali mu bice bitandukanye hari ahacururizwa amafi akiri mu mazi ahumeka, mu Karere ka Rubavu, mu Karere ka Rwamagana ndetse no mu Karere ka Bugesera, ariko ngo n’ahandi rizagenda rihagera kuko abantu bagenda bitabira ubworozi bw’amafi cyane.

Hari n'abahitamo kugura amafi ya Tomusoni aba yashyizwe muri firigo
Hari n’abahitamo kugura amafi ya Tomusoni aba yashyizwe muri firigo

Uwizeyimana ati “Ubworozi bw’amafi mu Rwanda burazamuka cyane, ubundi amafi yororerwaga mu biyaga no mu byuzi muri za kareremba, ariko ubu abantu ku giti cyabo basigaye bashora muri ubwo bworozi ku buryo bigabanya n’ingano y’amafi yatumizwaga hanze. Nko mu gihe cya ‘lockdown’ (muri guma mu rugo), Abanyarwanda baryaga amafi yororerwa mu Rwanda gusa. Ubu mu Karere ka Rusizi dufite umworozi ugeza ku musaruro wa toni 15 z’amafi mu cyumweru, kandi n’ubu akomeje kwagura ubworozi bwe kuko afite ahantu hahagije”.

Uwizeyimana avuga ko ubucuruzi bw’amafi buhagaze neza mu Rwanda, ariko aho bugenda cyane ari mu Mujyi wa Kigali kubera ko hari abantu benshi ndetse no mu turere tw’u Rwanda duherereye ku mupaka n’igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo nka Rusizi na Rubavu.

Muri utwo turere ngo haba harimo aborozi b’amafi kandi bakaba ari n’abacuruzi bayo, ikindi gishya cyaje mu bucuruzi bw’amafi, ngo ni uko umuntu ashobora kugura amafi ari i Kigali, uyamugurishije ari i Rusizi akayapakira mu modoka yabugenewe akayamugezeho akiri mazima.

Rubera Ivan, acuruza ayo mafi agurishwa akiri mazima bakayarobera umukiriya ahageze, avuga ko usanga abantu benshi bakunda ayo mafi babarobera bahibereye kurusha ayo basanga abitswe muri firigo.

Agira ati “Hano tugira amafi tugurisha ari mazima, umukiriya yahagera tukamurobera bijyanye n’ibiro yifuza, tukagira n’andi aba ari muri firigo, ariko ayo tugurisha ari mazima agurwa vuba kurusha ayo aba yashyizwe muri firigo”.

Rubera avuga ko bacuruza izo fi nini zitwa ‘Tilapiya’ ziba zikiri mu mazi ari nzima, bakagira na Tilapiya ziba ziri muri firigo, n’izitwa ‘Tomusoni’ ndetse n’izindi bacuruza zibaze ari ‘imihore’ gusa.

Amafi ya Tilapiya na yo ari muri firigo hari abayakunda
Amafi ya Tilapiya na yo ari muri firigo hari abayakunda

Uko bacuruza izo fi ziri mu byiciro bine bitandakanye, ni na ko ibiciro byazo biba bitandukanye kuko izo ziba ziri mu mazi ari nzima, ikilo ngo kigura 4,000Frw, iza Tilapiya zo muri Firigo ngo kuko ziba ari nini cyane zikoreshwa cyane n’abazotsa mu tubari, ikilo kigura 4,500Frw, ikilo cya Tomusoni cyo kigura 2,500Frw, naho izigurishwa zibaze, ngo kuko zitandukanye (filet ntoya n’inini), ikilo cya ‘filet’ ntoya ngo ni 5,000Frw mu gihe ikilo cya filet nini ari 5,500Frw.

Impamvu y’icyo giciro kiri hejuru ugereranyije n’igiciro cya tilapiya zo mu biyaga byo mu Karere ka Bugesera, ngo ni uko bazikura mu Kiyaga cya Muhazi, igiciro cy’ubwikorezi kugira ngo zigere i Nyamata, ndetse n’amashanyarazi atuma akamashini gafasha izo fi kubona umwuka mwiza mu mazi (oxygen) gakora n’ibindi.

Ifi ikiri nzima mu mazi, itegereje kugurwa
Ifi ikiri nzima mu mazi, itegereje kugurwa

Nubwo ibiciro bihagaze bityo, ahacururizwa izo fi zigurishwa zikiri nzima zoga mu mazi, ahacururizwa izindi fi za tilapiya zituruka mu biyaga byo mu Bugesera nka Rweru na Cyohoha, ho usanga ibiciro bya Tilapiya n’ibya Tomusoni ari bimwe, kuko ikilo cya Tilapiya bakigurisha 2,500Frw n’icya Tomusoni kikagura 2,500Frw nk’uko bivugwa n’umubyeyi uzicuruza.

Yagize ati “Ikilo tukirangura ku mafaranga 2,300 kandi turazitegera kugira ngo zitugereho, ni yo mpamvu tuzigurisha 2,500Frw ku kilo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si igitekerezo ahubwo mumfashe kubona contact zabo
nifuzaga gukora business nabo
murakoze

Hasingizwimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka