Ubukungu 2020: COVID-19 isize icyuho kizamara imyaka itatu

Tariki ya 13 Kamena 2019 Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 yari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2018/2019, bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka 2019/2020 yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw, angana na 11%.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Minisitiri NDAGIJIMANA yagize ati “Iyi ngengo y’imari izakomeza kongera amafaranga y’imbere mu gihugu, gucunga neza inguzanyo no kugenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi.”

Ibi bivuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw, bingana na 68.3% by’Ingengo y’Imari yose ya Leta mu 2019/2020. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.8 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 497 Frw bingana na 17.3%.

Hagendewe ku mibare itangwa na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga cyageze kuri Miliyoni 906 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2018 kivuye kuri Miliyoni 829.2 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2017, bivuze ko kiyongereye ku gipimo cya 9.3%.

Muri Gashyantare 2020 Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko icyuho hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze n’ibyo rwohereza cyiyongereye.

Guverineri John Rwangombwa yerekanye ko ibyatumijwe hanze mu mwaka wa 2019 byazamutse ku gipimo cya 10.6% mu gihe ibicuruzwa byoherejwe byazamutse ku gipimo cya 3.8% gusa.

Kwiyongera kw’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kwatewe ahanini n’imishinga minini yo mu rwego rw’imihanda, amashanyarazi, n’inyubako, harimo ikibuga cy’indege cya Bugesera, umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri (peat to power) mu Karere ka Gisagara n’imishinga yo kubaka imihanda itandukanye, hakiyongeraho n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Nubwo u Rwanda rufite byinshi rutumiza hanze ariko rwashyize imbaraga mu bikorerwa mu gihugu, cyane ko umwaka wa 2020 watangiye ubuhahirane n’akarere hari aho butari ntamakemwa.

Umwaka wa 2020 watangiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze ariko abaturage bagaragaza gukenerana. Ibi byatumye bamwe muri bo batangira kunyura inzira zitemewe mu guhahirana, maze u Rwanda rushyiraho amasoko n’amaguriro ku mipaka mu korohereza abaturage kubona ibyo bashaka batagombye kwambuka imipaka.

Ni ibikorwa byakozwe ku mipaka no mu mirenge yegereye igihugu cya Uganda mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyagatare aho abaturage begerejwe ibikorwa by’amajyambere n’ibikorwa remezo mu kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu nka Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe na Tanzania bwo bwakomeje nk’uko bisanzwe, mu gihe ku Burundi bwo ubuhahirane butari bumeze neza bitewe n’ingamba zashyizweho n’icyo gihugu.

U Rwanda rwari rwarateguye imishinga myishi ikomeza kuzamura ubukungu ku gihugu n’iterambere ry’umuturage, hagamijwe kwihutisha izamuka ry’ubukungu bugera kuri bose, bishingiye ku rwego rw’abikorera, ku bumenyi, n’umutungo kamere by’igihugu.

Mu gukomeza ubuhahirane n’abaturanyi, u Rwanda rwateguye gukomeza kubaka amasoko yambukiranya imipaka mu turere twa Burera, Rusizi na Nyamasheke; Kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hakazibandwa kongerera ubushobozi ikigega kigamije guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (Export Growth Facility).

Imishinga yari iteganyijwe yari myinshi mu gihugu kigana ku rwego rw’ubukungu buciriritse, icyakora ntiyashoboye kugerwaho yose kubera impinduka zazanywe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye imipaka ifungwa hagamijwe kwirinda COVID-19.

Iki cyorezo cyageze mu Rwanda kuwa 14 Werurwe, cyatumye kandi imirimo myinshi mu gihugu ihagarara, abakozi bakorera mu ngo, umusaruro uragabanuka. Ba nyakabyizi bo hari n’igihe kinini bamaze batinjiza na busa, ku buryo Leta yagombye gusaba abanyarwanda, bashyira hamwe, batanga ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku kugira ngo abari bugarijwe kurusha abandi batabarwe.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu ntangiriro za COVID19 mu Rwanda yatangaje ko icyorezo cya Koronavirusi gishobora gutuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kuri 5.1% aho kuba 8% nk’uko byari byitezwe muri uyu mwaka wa 2020.

Muri raporo zakurikiyeho, Minecofin yagaragaje ko COVID-19 cyateje ibibazo by’ubukungu ku isi yose n’u Rwanda by’umwihariko.

Zimwe mu ngero MINECOFIN itanga ni urwego rw’ubukerarugendo rwahombye arenga miriyoni 10 z’amadorari ya Amerika akabakaba miriyari 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kwezi kwa Werurwe na Mata yonyine.

Nyakanga 2020 Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko ikigo gishinzwe gutegura inama mpuzamahanga MICE cyahombye miliyari zibarirwa muri 45 z’amafaranga y’u Rwanda zagombaga kuva mu nama zari kubera mu Rwanda ariko zikaba zarahagaze kubera icyorezo cya COVID19.

MICE yateganyaga kwinjiza nibura miliyoni 88 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2020 avuye mu bikorwa by’ibirori n’inama mpuzamahanga, amafaranga yari kuza yisumbuye kuyinjijwe 2019 aho u Rwanda rwari rwinjije miliyoni 56 z’amadolari y’Amerika.

Hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020 u Rwanda rwahombye miliyo10 z’amadolari y’Amerika yagombaga kwinjiza atutse mu nama ariko zarasubitswe.

Sosiyete y’indege ya RwandAir na yo bigtangira yahagaritse ingendo, isigara ikoresha gusa indege z’ubucuruzi, bikaba byaragize ingaruka ku madovize yinjizwaga mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Igihugu cyazahaye cyane cyane hagati ya Werurwe na Mata, ubwo Leta yafataga ingamba zo gufunga imipaka, ndetse ikabwira buri wese kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

N’ubwo izi ngamba zorohejwe muri Gicurasi, ibikorwa byose ntibyahise bikomorerwa mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo gikwirakwira mu baturage.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko Mu gihembwe cya kabiri cya 2020, umusaruro mbumbe w’igihugu wari wamanutse ukava kuri Miliyari 2.175 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2.346 mu gihembwe cya kabiri cya 2019.

Nubwo ibikorwa byinshi byasubiye hasi, hari n’ibyateye imbere birimo urwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga rwazamutseho 33%, urwego rw’ubuvuzi rwazamutseho 5% bitewe ahanini n’ibyashowemo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, naho urwego rwo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura rwazamutseho 1%.

Abafatanyabikorwa ba Leta, ariko, ntibarebereye ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda. Muri Nyakanga 2020 U Rwanda rwakiriye miliyari 152 Frw zirimo miliyari 10.8 Frw zatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na miliyari 142 Frw zatanzwe na Banki y’Isi, zizifashishwa mu guteza imbere urwego rw’abikorera, guhanga imirimo no guteza imbere ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Mu kwezi kwakurikiyeho lwa Kamena 2020 Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52 z’amayero yo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus.

Muri aba bose icyakora, Ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi IMF nicyo cyunganiye ubukungu bw’u Rwanda bwa mbere kuva COVID-19 yatangira, aho muri Mata 2020 cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus.

No mu minsi yashize, abafatanyabikorwa barakomeje, aho mu Gushyingo 2020 u Budage bwemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyari 113,5 Frw azifashishwa mu guteza imbere ubukungu, kwegereza ubuyobozi abaturage, imiyoborere myiza, guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

N’ubwo imirimo myinshi yahagaritswe mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID19, hari itarahagaze kubera umumaro ntayegayezwa ifitiye igihugu. Iyo ni nk’ ubucukuzi bw’amabuye, n’ubwikorezi n’inganda zikora ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, amasoko, uburobyi n’ibindi.

Ikoranabuhanga ryarakoreshejwe cyane mu kwirinda guhanahana amafaranga. Aha kandi, Leta yumvikanye n’ibigo by’itumanaho hakurwaho amafaranga yo gukata muri ubu bucurizi ahanini bukresha terefoni.

Ubwo imirimo yari itangiye gufungurwa hari ibikorwa byahombye bituma leta ishyiraho ikigega cy’ingoboka, ibi kandi bijyana no gucungana n’imibare y’abandura hafungurwa ibikorwa birimo ingendo zihuza intara, ingendo z’indege, amahoteri, ubukerarugendo n’ibindi. Ifungurwa ry’iyi mirimo, ryatumye hongera kuboneka imirimo mishya ibihumbi 500.

Hagati aho, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA mu mwaka wa 2019/2020 cyari cyihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,589 ariko iza kujya munsi yaho yinjiza miliyari 1,516 na miliyoni 300 ahwanye na 95.4% kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zahagaritse imirimo myinshi.

Muri uyu mwaka wa 2020/2021iki kigo cyihaye intego yo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,564 na miliyoni 400 azava ku ngamba zisanzweho no gushyiraho izindi nshya zo gusoresha abatanga umusoro udahwanye n’umutungo bafite.

Mu birori ngarukamwaka byo gushimira abasora kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2020, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko abafite ubutunzi bwinshi bazashyirirwaho icyiciro cy’umusoro wihariye, kugira ngo intego yo kuzakusanya miliyari igihumbi na magana atanu na mirongo itandatu n’enye na miliyoni magana ane mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020/2021 izagerweho..

Yagize ati "Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyakoze inyigo igamije kumenya abantu ku giti cyabo bafite ubutunzi bwinshi, ibyavuyemo bikaba bitegura politiki ku misoreshereze yihariye y’icyo cyiciro".

Tariki ya 20 Ugushyingo 2020Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko izi ngamba zafashwe kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bwongere gusubira ku rugero rwa 8% bwahoze buzamukaho mbere ya Covid-19 bitarenze imyaka itatu iri imbere.

yagize ati "Mu mwaka wa 2021 biteganyijwe ko ubukungu bwacu bushobora kuzazamuka ku gipimo cya 5.7%, muri 2022 buzagera kuri 6%, hanyuma bugere ku 8% muri 2023 nk’uko ari ho twari tugeze mbere ya Covid-19".

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyagaragaje ko imisoro y’uyu mwaka ushize wa 2019/2020 wahariwe ibikorwa byo guhangana na Covid-19 ndetse no kwita ku bantu bari mu cyiciro cy’abatishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka