Musanze: Abacuruzi ntibatunguwe no gufunga saa kumi n’ebyiri

Abakora serivisi zijyanye n’ubucuruzi bo mu Karere ka Musanze baravuga ko batatunguwe n’icyemezo cyo kuba ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gufunga bitarenze saa kumi n’ebyiri, kuko n’ubundi ngo bari bamaze iminsi izo saha zigera bamaze gufunga imiryango y’aho bakorera, batanguranwa no kugera mu ngo zabo saa moya z’umugoroba.

Kubera umubare uri hejuru w’abandura Covid-19 uheruka kugaragara mu Karere ka Musanze uhereye mu minsi ishize, ako Karere gaheruka gushyirirwaho umwihariko wo kuba saa moya zigomba kugera abantu bamaze kugera mu ngo zabo.

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 4 Mutarama 2021 hari n’urebana n’uko ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka; bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba mu gihe cy’iminsi 15.

Hari abakora muri izi serivisi bavuga ko uyu mwanzuro ufashwe mu gihe bari bamaze kumenyera gufunga ibikorwa byabo muri ayo masaha. Uwitwa Muhoracyeye ucururiza mu isoko rinini ryitwa Goico Plaza yagize ati: “Tumaze kumenyera gufunga imiryango saa kumi n’ebyiri, hari n’abafungaga mbere y’iyo saha, kugira ngo twubahirize umwanzuro w’inama y’Abaminisitiri yabanjirije iheruka guterana, kuko yafashe icyemezo cyo kuba abantu bo mu Karere ka Musanze bose bagomba kuba bari mu rugo bitarenze saa moya zuzuye. Ubwo rero niba andi mabwiriza yashyizweho areba twese Abanyarwanda yo kuba saa kumi n’ebyiri tugomba kuba twafunze ahatangirwa serivisi z’ubucuruzi, tugomba kuyubahiriza ari na ko dukaza ingamba ngo turebe ko hari icyo bitanga, kuko icyorezo kitwugarije”.

Ku rundi ruhande bamwe bari biteze ko inama y’Abaminisitiri yoroshya izo ngamba. Hari uwagize ati: “Twari tuzi ko inama y’Abaminisitiri yoroshya amabwiriza yari yashyizweho mu gihe cyashize, nibura ya saha yashyiriweho Abanyamusanze, ikava ku kuba abantu bageze mu ngo saa moya nibura bakadukomorera tukajya dukora tugataha hagati ya saa mbili na saa yine; ariko noneho aho kudukomorera urabona ko barushijeho gukaza ingamba”.

Ubwiyongere bw’umubare w’abandura icyorezo Covid-19 n’abicwa na cyo, bukomeje kugira ingaruka ku bakora serivisi zijyanye n’ubucuruzi nk’uko aba bacuruzi babitangarije Kigali Today.

Mukundente Yvonne wo mu Karere ka Musanze yagize at: “Umuntu yagurishaga abaguzi atari abo muri aka karere gusa, ahubwo n’abaturukaga ahandi babaga ari bo benshi. None urabona iyi gahunda ya Guma mu Karere yatangiye, abakiriya ni mbarwa, turicaye nta n’ubaza ngo iki n’iki kiragura angahe. Ikindi ni uko n’ugira amahirwe yo kugurisha atari bworoherwe no kubona uko arangura ibindi, kuko nta muntu wemerewe kurenga Akarere ajya mu kandi. Mbese igihombo tumazemo iminsi ahubwo kigiye kurushaho kwiyongera”.

Mu kiganiro yatangiye kuri Television y’u Rwanda kuwa kabiri tariki 5 Mutarama 2021, cyavugaga ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yagarutse ku mpamvu nyamukuru zashingiweho hafatwa umwanzuro w’uko saa kumi n’ebyiri zigomba kujya zigera ibikorwa by’abikorera harimo iby’ubucuruzi byafunze mu gihugu hose.

Yagize ati: “Hari impamvu nyamukuru zahereweho hafatwa iki cyemezo; iya mbere ni uko tugomba kwirinda cyane ahantu hahurira abantu benshi n’ibikorwa byabahuza ari benshi. Icya kabiri ni uko amabwiriza yashyizweho yo kugira ngo abantu babe bageze mu ngo zabo saa mbili z’ijoro, hari ahagiye hagaragara abacuruzi n’abafite amaresitora bakomezaga gufungura kugeza ubwo iyo saha igera, yaba bo ubwabo cyangwa ababagana batarataha, bigatuma barenga ku mabwiriza yo kuba bageze mu rugo saa mbili z’ijoro. Ibyo byatumye tureba ko twabanza guha abantu umwanya uhagije wo gutaha mu ngo zabo muri icyo gihe cy’amasaha abiri. Ikindi nanone cy’ingenzi ni ukugira ngo twirinde ko abantu bakomeza kujya mu masoko n’inyubako z’ubucuruzi mu gihe barangije akazi kandi tuzi neza ko ari hamwe mu hahurira abantu benshi”.

Minisitiri Hakuziyaremye yaboneyeho no kwibutsa abantu kudashyira imbere igihombo giterwa no kuba badakomeza gukora amasaha ya nimugoroba, kuko uburyo icyorezo Covid-19 gikomeje gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga ari cyo gihombo gikomeye. Yashimangiye ko mu barwara n’abicwa na cyo barimo abacuruzi n’abaguzi, akaba ari yo mpamvu ntawe ukwiye kujenjekera ingamba z’ubwirinzi bwacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka