Musanze: Abahaha ibya Noheli si benshi nk’uko byabaga bimeze mu myaka yabanje

Mu gihe abantu bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abacuruza ibiribwa, imyambaro cyangwa ibikoresho by’ibanze bikenerwa muri ibi bihe, baravuga ko abaguzi bagabanutse cyane muri iki gihe ugereranyije n’indi myaka yabanje.

Bakeka ko biri guterwa n’uko icyorezo Covid-19 cyashegeshe isi n’u Rwanda rudasigaye, ari na byo byatumye hashyirwaho ingamba zitandukanye zigamije gutuma abantu birinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Izo ngamba zirimo no kuba muri iyi minsi nta birori byemewe, bigatuma abahaha bagabanuka.

Mu isoko rinini ryitwa Goico Plaza, abacuruzi bari biteze ko babona abakiriya benshi ariko si ko bimeze. Umwe mu bahacururiza imyenda yagize ati: “Iminsi mikuru yajyaga igera igihe nk’iki turi kwakira abakiriya. Ariko ubu ugendeye kuri ibi bihe turimo ntacyo turi kubona, turiyicariye gusa. Abaza guhaha ni umwe umwe. Nawe se ko ibirori byahagaritswe, nta bana bazabatizwa muri iyi minsi, nta bukwe buhari, nta kwizihiza isabukuru; aho hose ni ho twakuraga agafaranga kuko ababyitabiraga babaga bakeneye ibyo bambara. Ntibitangaje kuba waza ugatahira aho utanacuruje. Mbese ubucuruzi bwacu Covid-19 yabukomye mu nkokora bikomeye”.

Abacuruza imyenda ya caguwa muri Goico baravuga ko abaguzi ari bake
Abacuruza imyenda ya caguwa muri Goico baravuga ko abaguzi ari bake

Yaba muri iri soko n’andi maduka yo mu mujyi wa Musanze, abacuruzi ngo bari baragerageje kurangura ibicuruzwa byinshi, kugira ngo iminsi mikuru nigera, abaguzi bazabone ibyo bakeneye byose. Ariko kuba nta birori biteganyijwe, ibicuruzwa ntabwo biri kubona abaguzi nk’uko byajyaga bigenda.

Mu masoko y’ibiribwa yaba iriherereye muri gare ya Musanze n’irindi soko ry’ibiribwa rizwi nka Kariyeri, na ho hagaragara abaguzi ariko si benshi nk’uko bisanzwe. Ikiguzi cy’ibiribwa bimwe na bimwe kiyongereye. Urugero ni nk’ibirayi byaguraga amafaranga ari hagati ya 220 na 230 ubu biri kugura amafaranga 270 na 280. Inyanya zo agatebo gato kaguraga amafaranga ibihumbi bitatu ubu karagura ibihumbi bine. Igitebo kinini cyaguraga ibihumbi 11 ubu kiragura ibihumbi 17.

Umwe mu bahacururiza yagize ati: “Ibi birayi nabiranguye n’abahinzi bo mu Kinigi bari barabirekeye mu mirima ngo bazabigurishe mu minsi mikuru, kuko bari bizeye ko hazaba hari n’ibindi birori; igiciro cyabyo cyuriye ari na yo mpamvu usanze natwe byiyongereye. Ubundi hajyaga haza abaguzi bagatwara nk’ibiro 200 cyangwa 300 hakaba n’ababirenza. Abo bose babaga bagiye gutekera abitabiriye ibirori nka za batisimu n’ibindi. Ariko ubu byahindutse, uza guhaha aratwara ibiro bitanu, n’ukabije ntarenze icumi byo gutekera abo mu muryango we gusa. Mbese urabona ko nta baguzi bahari pe”.

Bari baranguye ibicuruzwa byinshi kugira ngo abakenera ibyo kwambara batabibura
Bari baranguye ibicuruzwa byinshi kugira ngo abakenera ibyo kwambara batabibura

Abakora mu bigo bitwara abagenzi mu modoka bo bavuga ko muri iki gihe bari kwinjiza agafaranga, kubera ko ababagana baturutse mu bice bitandukanye bigaragara ko biyongereye.

Rutajorwa Joseph, umukozi wa Virunga ishami rya Musanze yagize ati: “Abagenzi barahari kandi uko tubatwara mu modoka birashingira ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, aho imodoka itwara 50% by’abo yagenewe. Musanze ni mu mahuriro y’abagenzi baturuka i Rubavu, Kigali cyangwa abaganayo. Abo bose turi gukoresha uko dushoboye dufatanyije n’andi makampani, tukabageza iyo bajya kandi twitwararitse ku mabwiriza yose yaba kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera byose tugamije ko izi ngendo zitatuviramo ikwirakwizwa rya Covid-19.

Muri gare ya Musanze, abatwara abagenzi ngo biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Muri gare ya Musanze, abatwara abagenzi ngo biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka