Hari icyizere ko imisoro izakusanywa mu minsi iri imbere izaruta iyakusanyijwe muri iki gihe cya COVID-19

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyatangaje ko abafite ubutunzi bwinshi bazashyirirwaho icyiciro cy’umusoro wihariye, kugira ngo intego yo kuzakusanya miliyari igihumbi na magana atanu na mirongo itandatu n’enye na miliyoni magana ane (1,564,400,000,000 FRW) mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020/2021 izagerweho.

Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority asobanura imisoro yatanzwe mu mwaka ushize wa 2019/2020 ndetse n'iyo mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2020/2021
Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority asobanura imisoro yatanzwe mu mwaka ushize wa 2019/2020 ndetse n’iyo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2020/2021

Ubuyobozi bwa RRA bwabitangaje mu birori ngarukamwaka byo gushimira abasora kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2020, bikaba byanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko intego bihaye muri uyu mwaka iri hasi gato y’iyo bari bihaye mu mwaka ushize, ubwo icyorezo Covid-19 cyari kitaraduka.

Muri uwo mwaka wa 2019/2020 RRA yari yihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,589 ariko iza kujya munsi yaho yinjiza miliyari 1,516 na miliyoni 300 (ahwanye na 95.4% kubera ingamba zo kwirinda Covid-19).

Muri uyu mwaka wa 2020/2021 RRA yihaye intego yo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,564 na miliyoni 400 azava ku ngamba zisanzweho no gushyiraho izindi nshya zo gusoresha abatanga umusoro udahwanye n’umutungo bafite.

Ruganintwali yagize ati "Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyakoze inyigo igamije kumenya abantu ku giti cyabo bafite ubutunzi bwinshi, ibyavuyemo bikaba bitegura politiki ku misoreshereze yihariye y’icyo cyiciro".

Yakomeje avuga ko barimo no kunoza imisoreshereze y’ibigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, kugira ngo na byo bitangire gutanga imisoro.

Umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority (RRA) akomeza avuga ko bazarushaho gukurikirana abatanga umusoro ku nyongeragaciro, umusoro ku nyungu no ku mutungo utimukanwa, kugira ngo na bo bawutange bose uko bikwiye.

Rwanda Revenue Authority ivuga kandi ko irimo gutegura amategeko agenga imisoreshereze y’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi (Internet), kugira ngo ababukora na bo batange imisoro ikenewe.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko izi ngamba zafashwe kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bwongere gusubira ku rugero rwa 8% bwahoze buzamukaho mbere ya Covid-19 bitarenze imyaka itatu iri imbere.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Dr Ngirente yagize ati "Mu mwaka wa 2021 biteganyijwe ko ubukungu bwacu bushobora kuzazamuka ku gipimo cya 5.7%, muri 2022 buzagera kuri 6%, hanyuma bugere ku 8% muri 2023 nk’uko ari ho twari tugeze mbere ya Covid-19".

Minisitiri w’Intebe yijeje abasora ko Leta izakomeza kubashyigikira no kuborohereza gukora bunguka, harimo guha bamwe igishoro kiva mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Rwanda Revenue Authority yashimiye abasora 34 barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bagiye batanga imisoro myinshi kandi yose ntayo banyujije ku ruhande, abitabira gukoresha ikoranabuhanga risoresha ndetse n’abaguzi bitabira gusaba inyemezabwishyu zitangwa n’imashini za EBM.

RRA yashimiye bamwe mu basora babaye indashyikirwa mu gutanga imisoro myinshi no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga
RRA yashimiye bamwe mu basora babaye indashyikirwa mu gutanga imisoro myinshi no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga

Rwanda Revenue Authority ikomeza igaragaza icyizere ifite cyo kuzarenza intego y’uyu mwaka wa 2020/2021, kuko mu gihembwe cya mbere(Nyakanga-Nzeri) byonyine ngo cyageze kuri miliyari 375 na miliyoni 400 ahwanye na 106.1% kuko intego yari iyo kwinjiza miliyari 354.

Iki kigo cyagaragaje ko imisoro y’uyu mwaka ushize wa 2019/2020 wahariwe ibikorwa byo guhangana na Covid-19 ndetse no kwita ku bantu bari mu cyiciro cy’abatishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RRA nikora neza imisoro iziyongera ,ikibazo n’uko mbona iteza cyamunara,igaca n’amande y’umurengera ,ubundi Abacuruzi bagize uburenganzira bungana byakemuka,Hari uwo bavuga ngo akora ibitujuje ubuziranenge undi bakamureka, RRA ijye ikora neza ugasanga ngo umuntu yabyereje imisoro y’imyaka 5? Kandi ari ikigo kinini,Ibyo ntibishoboka haba hajemo ibibazo ,kuko abakozi ba RRA ni benshi ,bajye bagenzura buri mwaka.

Sebihe yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka