Ikigo gishinzwe isoko ry’imibagabane (CMA) kuri uyu gatatu tariki 08/02/2012 cyasinye amasezerano y’ubufatanye na banki nkuru y’igihugu (BNR) mu guhanahana amakuru haganijwe kureba uko ubukungu bwiyongera mu gihugu.
Umuyobozi wa sosiyete yo muri Afrika y’Epfo itwara abantu n’ibintu mu ndege, South African Airlines (SAA), tariki 08/02/2012, yatangaje ko SAA iteganya kongera ingendo ikorera mu Rwanda zikava kuri eshatu zikagera kuri eshanu mu cyumweru.
Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu murenge wa Gacurabwenge, baratangaza ko imisanzu babaka hatitawe ku mari bacuruza bituma bamwe muri bo bagwa mu gihombo.
Aborozi bo mu karere ka Nyagatare baratangaza ko icyemezo Leta yafashe cyo kugurisha uruganda rw’amata rwitwa Savannah Dairy ruri muri ako karere kizatuma babona amafaranga menshi kuko bazajya bagurisha amata yabo ku ruganda nta wundi banyuzeho.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, aremeza ko izamuka ry’ubukungu mu Rwanda mu myaka 5 ishize ryunguye abaturage, nk’uko ubushakashatsi bwa gahunda zigamije kwikura mu bukene (EDPRS) bwabigaragaje.
Sosiyeti ikora ubushakashatsi n’ubucukuzi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro yitwa Desert Gold iratangaza ko ubushakashatsi imaze iminsi ikorera mu Rwanda bwerekanye ko ahitwa Rubaya mu ntara y’amajyaruguru habonetse zahabu.
Kuwa mbere tariki 06/02/2012 ubwo minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert yasuraga urubyiruko rwo mu karere ka Burera yarugabiye inka imwe y’inzungu y’ishashi yenda kwima.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba bagiye kubona uruganda rutunganya umuceri ruzabafasha kutazongera guhendwa na ba rwiyemezamirimo babaguriraga umuceri ku giciro gito kubera ko waba udatonoye.
Abatuye umugudugu w’ubutatu mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo bashyize bava ku izima bemera ko igiti bise icy’ubutatu kubera amateka yacyo gitemwa bakabona uko bahabwa amashanyarazi.
Abakorera ibikorwa mu mujyi wa Kigali (KCC), byaba ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, barasaba ko hajya habaho ibiganiro no gusobanurirana mbere yo gufata ibyemezo, mu rwgo rwo kwirinda kugonganisha inzego kuko abaturage aribo babihomberamo.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi , François Kanimba, uyu munsi tariki 03/02/2012, yafunguye ku mugaragaro inyubako yagenewe gucururizwamo ibihangano by’abanyabukorikori b’Abanyarwanda biturutse hirya no hino mu gihugu yitwa IKAZE SHOW ROOM.
Kuva umukino wa tombora wa New Africa Gaming wagera mu karere ka Nyanza bamwe mu banyamahirwe batangiye kuyivanamo inoti mu gihe hari n’abandi utwabo tumaze kuhashirira bakaba bimyiza imoso.
Nubwo ibikorwa byo kuvugurura aga centre ka Butansinda kari mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bigeze kure, bamwe mu baturage bahakorera barinubira ko isoko ritubakiye ndetse n’imisoro irenze ubushobozi bwabo basabwa.
Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso, Sina Gerard, avuga ko iyo ukora haba abashima ndetse n’abanenga rimwe na rimwe batanafite icyo bashingiraho banenga, ariko bagerageza gusobanura ibiba bitarumvikanye neza.
Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bahuriye mu nama yabereye Addis Ababa muri Ethipia kuva tariki 29-30/01/2012, baganiriye ku ngamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika
Sosiyete yitwa “Prime life insurance Ltd” igiye gufungura imiryango mu gihugu, ikazaba ikora ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Ku inshuro ya kane ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyahembye ba rwiyemeza mirimo babaye indashyikirwa muri 2011 mu muhango uzwi ku izina rya Business Excellence Awards. Uwo muhango wabaye ku mugoroba wa tariki 27/01/2012 muri Serena hotel i Kigali.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko buri munsi w’isoko ry’amatungo bwinjiza miriyoni imwe n’ibihumbi 400 biturutse mu misoro y’ayo matungo.
Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ibihingwa bigemurwa ku masoko mpuzamahanga (NAEB) kigiye gutangiza ubuhinzi bw’indabyo nyinshi mu karere ka Rwamagana, aho abaturage basaga 900 bazabona akazi gahoraho mu mirimo yo guhinga, kwita no gutunganya izo ndabyo mbere y’uko zigemurwa ku masoko y’amahanga.
Ambasade y’Ubuyapani ifatanyije n’ikigo mpuzamahanga cy’Abayapani mu by’ubutwererane (JICA) barateganya kubaka amazu abagenzi baruhukiramo ku muhanda azwi ku izina rya Michinoeki mu kiyapani. Imirimo yo kuzubaka uzatangara bitarenze impera z’uyu mwaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguye irushanwa rya barwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gushishikariza ba rwiyemezamirimo gukora byinshi kandi neza.
Abaturage bo mu kagari ka Tare umurenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye baranenga uburyo abayobozi bafatira amatungo yabo kugira ngo bakunde bishyure umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).
Imiryango 234 yo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye ifashwa na VUP (Vision Umurenge Programme) yo muri uwo murenge bishimiye ko iyi gahunda yabagejeje kuri byinshi.
Nyuma y’uko imirimo yakorwaga mu kubaka isoko rya Bushenge yarangiye, entreprise de construction des Bâtiments, Route et hydraulique (ECBRH) yubakaga iri soko yarishyikirije akarere ku buryo bw’agateganyo tariki 24/01/2012.
Abakora umurimo w’ubunyonzi ku muhanda werekeza aho bakunze kwita Sahara ku Kicukiro barasaba ubuyobozi ko bwabavuganira bakikomereza akazi kabo.
Umushinga SPARK n’ishuri ry’imali n’amabanki (SFB), bahawe kujonjora no guhugura ba nyir’ibitekerezo by’imishinga yatanzwe muri “Hanga Umurimo Munyarwanda” mu karere ka Nyagatare, bavuga ko muri ako karere abagore bitabiriye iyi gahunda ari bake ugereranyije n’abagabo.
Sosiyete y’itumanaho, Tigo Rwanda, yafunguye amashami abiri azajya atangirwamo service za Tigo (service center) mu mujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu tariki 21/01/2012.
Mu karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cyo kutavuga rumwe hagati ya ba rwiyemezamirimo n’akarere bigatuma ibikorwa ba rwiyemezamirimo bahawe gukora bihagarara cyangwa bikagenda gahoro.
Abakora ubucuruzi bw’agataro mu mujyi wa Muhanga baratangaza ko ibyemezo bafatiwe byo kudacururiza ku isoko rya Muhanga batazabireka kuko gucuruza agataro ari byo bibatunze.
Bralirwa, uruganda rutunganya inzoga n’ibinyobwa bidasindisha mu Rwanda, yatangaje ko guhera tariki 21/01/2012, igiciro cya fanta cyavuye ku mafaranga 250 kijya ku mafaranga 300. Igiciro cy’ibindi binyobwa ntacyo byahindutseho.