Akajagari mu mwuga w’ubushoferi kagiye gucika

Mu rwego rwo kugabanya akajagari kaboneka mu mwuga w’ubushoferi, minisiteri y’ibikorwa remezo imaze gukora inyigo ikubiyemo amategeko agenga abakora uwo mwuga.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 ugushyingo 2011, Minisitiri ushinzwe iby’ingendo muri minisiteri y’ibikorwaremezo Dr. Alex Nzahabwanimana yavuzeko ko aya mategeko azarengera uburenganzira bw’abagenzi.

Iyi nyigo ikubiyemo amategeko azagenga umwuga yarangijwe kwigwa. Hasigaye kuzayishyikiriza inama y’abaminisitiri ngo iyemeze.

Minisitiri yavuze ko umwuga w’ubushoferi ugomba kugendera ku mategeko, utazajya winjirwamo nta buri wese uko y’umva abyishakiye.

Yavuze ati “birababajeje kubona hari umuntu ubyuka kubera ko yashonje agafata imodoka ye akayishyira mu muhanda ashaka igihumbi kimwe cyangwa bibiri byo kurya. Ubikoze aba abangamiye wawundi wiyemeje kubujyira umwuga; ibi rero ntitugomba kubyemera.”

Muri iki kiganiro Dr. Nzahabwanimana yahakanye ko nta gahunda minisiteri ifite yo guca imodoka ntoya (mini bus) mu mujyi. Ahubwo minisiteri ifite gahunda yo gukangurira abashoramari kwinjiza imodoka zigezweho abantu bakunze.

Aya mategeko agenga umwuga w’ubushoferi azaba anareba abakora umwuga w’ubushoferi mu mazi. Minisiteri Nzahabwanimana yavuze ko mu nzira y’amazi naho hakirangwa akajagari gakabije aho usanga abantu bumva ko ari umwuga ugomba gukorwa na buri wese ubishatse. Yavuzeko ko abatwara abantu mu mazi nabo bagomba kuzubahiriza amabwiriza akubiye mu iyi nyigo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubushoferi mu mazi nibiki?

joe yanditse ku itariki ya: 2-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka