PSF igiye kongera ubuvugizi ikorera abacuruzi bo hasi

Nyuma yo gukora ingendo mu gihugu hose zigamije kumenya ibibazo by’abacuruzi, urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), umwaka utaha, ruratenganya kuzageza ibibazo abacuruzi bo hasi bahuye nabyo ku nzego zibishinzwe.

Ejo, ubwo basuraga akarere ka Gasabo, Yvette Mukarwemo, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa PSF yagize ati “Ntago wakwicara mu biro ngo umenye aho bihagaze. Turagira ngo mu iteganyangamba ry’uyu mwaka tuzashyiremo ibyo twabwiwe n’abacuruzi.”

Mukarwemo avuga ko muri izi ngendo hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego zihagarariye abacuruzi n’ubuyobozi bwite bwa Leta bw’akarere kugirango hatangizwe ibiro bya PSF mu karere.

Izo ngendo zari zigamije gusura ibikorwa by’abacuruzi no kurebera hamwe uburyo byatezwa imbere. Mu karere ka Gasabo hasuwe amakoperative atandukanye arimo izikora ibijyanye n’ububaji.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka