“Abanyarwanda bose bakwiriye kumenya ibyiza byo kubitsa mu murenge SACCO” - Musoni Protais

Afungura ku mugaragaro TUGANE AHEZA UMURENGE SACCO RWIMBOGO mu karere ka Gatsibo, minisitiri ushinzwe imirimo y’abaminisitiri, Musoni Protais, yakanguriye Abanyarwanda muri rusange kwitabira kubitsa mu bigo by’imari iciriritse.

Musoni yabwiye abari muri uwo muhango ko kubutsa mu bigo byo kubitsa no kugurizanya (SACCO) ari uburyo bwo kwikura mu bukene. Yagize ati “kuzigama ni ingenzi mu buzima bw’umuntu kuko hari igihe ibyo umuntu akora azaba atabikora. Abaturage bo muri uyu murenge bagannye umurenge SACCO ejo habo ni heza, ari nayo mpamvu bakwiriye kubera urugero buri wese.”

Abaturage batangiranye n’iki kigo cy’imari iciriritse mu mwaka wa 2009 bavuga ko ubu bamaze kugera kuri byinshi nyuma yo kukigana, ari nayo mpamvu basaba n’abari batarakigana guhita bafunguza konti muri iki kigo.

Mukamwezi Therese ni umwe mu batangiranye nacyo. Yavuze ko ubu aho atangiriye kubitsa muri iki kigo cy’imari iciriritse byamufashije kubona inguzanyo yo gutunga umuryango we dore ko ngo bitari byoroshye.

Kazora Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, avuga ko bitari byoroshye mu gukangurira abaturage ayobora kugana iki kigo cy’imari iciriritse. Yasobanuye ko uko bagendaga bigisha abaturage bagiye bumva ibyiza byo kubitsa no kuzigama, akaba ari nayo mpamvu baje ku isonga mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati Uwazaga gufunguza konti ye twamubwiraga ibyiza byo kwizigamira nyuma tukamusaba kuzana abandi batanu. Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye tuza k’umwanya wa mbere mu karere ka Gatsibo.” Yongeyeho ko nyuma y’ubukangurambaga umurenge wakoze, umurenge wahise ubona ibyangombwa bya banki nkuru y’u Rwanda. Ubu rero iki kigo kikaba cyemewe n’amategeko.

Muri uyu muhango hahembwe abaturage bakoranye neza n’iki kigo, aho bamwe bahawe za isaso (matelas) zo kuryamaho, abandi bagahabwa amafaranga 50.

Umurenge SACCO TUGANE AHEZA RWIMBOGO watangiye ibikorwa byawo taliki ya 23/08/2009. Utangira wari ufite abanyamuryango 1138, ubu bamaze kugera ku 1398 kandi bose bemerewe kubona inguzanyo kugirango babashe kwiteza imbere.
Ubaye uwa mbere ufunguye SACCO ku mugaragaro mu karere kose.

Ferdinand Muneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MBERE NAMBERE MBANJE KUBASUHUZA MURAHO? IKIBAZO NFITE N’IKI GIKURIKIRA: ESE NK’ATWE BANYARWANDA BARI HANZE TWABIGENZA GUTE KUGIRANGO TUGIRE ACOUNT IWACU ? NIBA BISHOBOKA MWATUBWIRA UBURYO TWABIGENZA ,MUAKOZE.

sifa yanditse ku itariki ya: 25-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka