Abarundi barenga 1000 bambuka umupaka w’u Rwanda buri munsi

Ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda mu gace ka Nemba mu Murenge wa Rweru, Abarundi barenga 1000 binjira mu Rwanda guhaha no gupagasa mu rwego rwo gushaka ibitunga imiryango yabo.

Umuvugizi w’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Sebutege Ange, aratangaza ko ku mupaka wa Nemba hari urujya n’uruza rw’Abarundi baturiye umupaka buri munsi baza mu Rwanda.

Sebutege avuga ko mu minsi izanzwe Abarundi bambuka bari hagati ya 800 n’igihumbi, naho kuwa kabiri, kuwa gatanu ndetse no kuwa gatandatu no kucyumweru hambuka n’abari hejuru y’igihumbi.

yagize ati: "Kuri iyo minsi haba habaye amasoko bakaza kuyarema naho kuwa gatandatu no kucyumweru abenshi baba baje mu birori bitandukanye biba byabereye mu Rwanda n’ubukwe n’ibindi".

Ntarabaganyi Ananias ni Umurundi. Avuga ko Abarundi baza mu Rwanda guhaha bakunda kugura ibitoki,ibigori,ibirayi, ibijumba n’imyumbati.

Abanjira, benshi baturuka mu misozi ya Bishisha, Murehe, Rwibikara na Rwintonga, bavuga ko ubuzima bwabo babukesha igihugu cy’u Rwanda kuko i wabo hakunzwe kurangwa n’inzara yibasiye igihugu cy’u Burundi, ibyo bigatuma hari n’abasuhuka bahungira mu Rwanda.

Nukuba maso kuko hari ba sekibi

Mu kagali ka Nemba Umurenge wa Rweru ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, hari abavuga ko hari Abarundi baza bafite ibindi bibagenza bitari byiza.

Ndayishimiye Simon nawe ni Umurundi ukunda kuza guhahira mu Rwanda cyane. Yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kibafatiye runini, bityo ntawagihungabanya bareba.

Ati “hari bene wacu b’Abarundi bagera kuri batanu bamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano mu Rwanda kubera guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda”.

Umwe mu Barundi waganiye na kigalitoday.com Ntarabaganyi Ananias yasobanura ko inka baziba bakazibagira mu gihuru maze inyama zikajya kugurishwa mu masoko, abagenzi nabo bakamburwa utwabo.

Mu misozi yegereye ku mupaka, abaturage baza guhaha mu Rwanda bagiye mu misozi y’iwabo bashaka inyangamugayo zizajya zikurikiranira hafi abashobora guteza umutekano muke mu gihugu cy’amahahiro kugira ngo bazajye babihanira ubwabo.

Uyu mupaka wa Nemba ukaba waratangiye gukoreshwa cyane nyuma y’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimo uturuka ku Kicukiro ugera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuba abarundi bambuka ku kigero kinini kuriya ni uko bafata u Rwanda nka Paradise. Uzi ukuntu abarundi bemera abanyarwanda!!!!!! Ariko nta mugayo uburyo u Rwanda rwiteje imbere nyuma ya jenoside ntawe bitashimisha keretse ba nta munoza.

TWIZEYEYEZU Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 15-11-2011  →  Musubize

Nyuma y’iminsi mike maze nsura urubuga rwanyu nukuri ni byiza cyane....mukomerereze aho.

Alphonse GATERA yanditse ku itariki ya: 11-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka