Ngororero igiye gukemura ikibazo cy’amacumbi

Nyuma yo kubona ko abantu banyura mu karere ka Ngororero bagira ikibazo cyo kubona aho barara, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe icyemezo cyo kubaka ahantu hagari (centre d’acuiel) hazajya hacumbikwa n’abashaka kukarara ku bushake bwabo cyangwa biturutse ku mpamvu z’akazi n’ingendo.

Inyubako zirimo kubakwa zifite ibyumba byo kurara mo ndetse n’ibyumba by’inama; kandi imirimo igeze kure.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko akarere ka Ngororero gasa nakari karasigaye inyuma mu nyubako, by’umwihariko hakaba nta mazu acumbikira abantu aharangwa. Ibi biba inzitizi kubashaka kuhakorera gahunda zituma bahamara iminsi kuko hari n’abahakorera bakajya kwirarira mu tundi turere.

Abantu twaganiriye ubwo twahuriraga aho izo nyubako zirimo kubakwa mu murenge wa Ngororero, badutangarije ko ayo macumbi agiye kuzakura Ngororero mu bwigunge. Bemeza ko bizatuma abahagenda babona umwanya wo gutembera muri ako karere maze bakareba ibyiza byako nako kakunguka ibyo abo bagenzi bazajya bahasiga birimo ibitekerezo n’amafaranga.

Akarere ka ngororero kanyurwamo n’abantu benshi berekeza mu turere bihana imbibi (Muhanga, Nyabihu, Rubavu na Musanze). Aka karere kandi kari mu turere twera cyane bigatuma haza abantu benshi bahahahira ndetse n’abaza kuharangurira ibyo bazacururiza mu tundi turere n’umujyi wa Kigali.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka