Abafite inganda muri Park Industriels ntibavuga rumwe na PSF ku iyimurwa ryayo

Bamwe mu bakorera cyangwa bafite ibibanza mu gice cy’inganda cy’i Gikondo kizwi ku izina rya “Park Industriel” ntibemeranya n’ibyavuye mu nyigo yakozwe ku gaciro k’imitungo n’ubutaka biri muri iki gice.

Nyuma yo gusanga kugira ngo inganda zimurwe bizatwara miliyari zirenga 27 z’amafaranga y’u Rwanda, bamwe mu bafite ibikorwa byabo batangaza ko ibyavuye mu nyigo bitajyanye n’igihe.

Umwe mu bari bitabiriye umuhango wo kumurika inyigo yateguwe n’urugaga rw’abikorera, kuri uyu wa Kabiri, yagize ati: “Iyo ndebye ubu bushakashatsi mbona butajyanye n’igihe; nk’ubu umutungo wanjye gusa nywubarira agaciro ka miliyari eshanu.”

Mu mwaka wa 2009 nibwo urugaga rw’abikorera bubifashijwemo na sosiyete Gimco LTD Co. bwatangiye ubushakashatsi ku gaciro k’imitungo n’ibibanza biri muri iki gice.

Inganda 14 nizo ziteganywa kuzimurwa muri iki gice zikajyanwa mu gice gishya cyagenewe inganda cya Kigali Special Economic Zone giherereye i Nyandungu.

Mbundu Faustin, uyobora urugaga rw’abikorera (PSF), yatangaje ko hari ibigomba gusubwirwamo muri ubu bushakashatsi. Yongeraho ko hakenewe n’ibitekerezo bitandukanye biturutse ku bafite ibikorwa n’ubutaka muri iki gice.

Biteganyijwe ko kwimura izi nganda bizatangira muri mutarama 2012; iki igikorwa kizamara imyaka itatu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka