BAD yahaye BK inguzanyo ya miliyoni 12 z’amadolari
Banki nyafurika y’iterambere (BAD) yahaye banki ya Kigali (BK) inguzanyo y’amafaranga miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika ndetse n’inkunga y’ibihumbi 500 b’amadolari mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.
Ku rubuga rwayo, BAD yatangaje ko iyi nguzanyo izafasha BK kongera amafaranga yakoreshaga ndetse no kuzamura inguzanyo itanga ku bayigana bakora ibijyanye n’ibikorwaremezo, inganda, ubuhinzi bushingiye ku nganda n’ubukerarugendo.
Iyi nkunga kandi igomba gukoreshwa mu kongera ibigo by’imari biciriritse ndetse n’amasosiyete akomeye akorana na BK bikava ku 4.802 bakagera ku 26.000 mu mwaka wa 2017. BAD ikavuga ko bizafasha u Rwanda guhanga imirimo igera ku 2.000 kugera muri uwo mwaka.
BK yashinzwe mu 1966, niyo banki nini mu Rwanda kuko kugeza ku itariki ya 30 kamena 2011yari yihariye isoko kugeza kuri 30,9%. Mu mashami yayo 42 ari mu gihugu cyose, BK itanga serivisi ku bantu barenga ibihumbi 100.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|