BRD yaje ku mwanya wa gatatu mu ma banki atsura amajyambere muri Afrika

Ihuriro nyafurika rihuza ibigo n’amabanki bitsura amajyambere ryashyize banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) ku mwanya wa gatatu w’aya mabanki muri Afurika mu gukora neza no gutanza serivisi nziza.

BRD yaje ku mwanya wa gataatu n’amajwi 88.2%, ikurikiye African Export and Import Bank yo mu Misiri yaje ku mwanya wa mbere ifite amajwi 92.6%, ndetse na IBILE Holdings Ltd yo muri Nigeria yaje ku mwanya wa 2 n’amajwi 88.8%

Umuyobozi mukuru wa BRD, Jack Kayonga, avuga ko uyu mwanya babonye uzatuma iyi banki irushaho kugirirwa ikizere n’abayigana maze ikarushaho kugira isura nziza mu ruhando rw’andi ma banki.

Umuyobozi mukuru wa BRD yavuze ko banki itegura gahunda yayo ikurikije ibikubiye mu cyerekezo 2020 aho izakomeza gushora imari yayo mu buhinzi, uburezi, ubucuruzi bwo hanze y’igihugu n’ubukerarugendo.

Kayonga yagize ati: “iyo duhisemo gutera inkunga umushinga w’ubuhinzi, tuwutera inkunga mu byiciro byawo byose. Urugero nk’ikawa, tuzitera inkunga mu ihingwa ryazo, kuzitunganya ndetse no kuzicuruza hanze y’igihugu”.

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere igeze ku mwanya wa gatatu muri Afrika ivuye ku mwanya wa 13 yari iriho umwaka ushize wa 2010. Iyi banki ikora nk’iyigenga ifite inshingano zo guteza imbere abayigana.

Ihuriro nyafurika rihuza ibigo n’amabanki bitsura amajyambere rigenzura ibijyanye n’imiyoborere, ubukungu ndetse n’imikorere mu gutanga amanota ku bigo n’amabanki bitsura amajyambere.

Ihuriro ry’uyu mwaka ryahuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ritanga amajwi ku bigo by’imari bigera kuri 61 ndetse n’amabanki 12.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka