Agatabo gafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo y’imari kashyizwe ahagaragara

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’indi miryango nka Cladho, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 ugushyingo 2011, bashyize ahagaragara agatabo kagiye gukwirakwizwa mu midugudu yose hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012.

Christophe Nsengiyaremye ni umukozi wa minisiteri y’imari n’igenamigambi. Avuga ko aka gatabo kateguwe kugirango kabe igikoresho gifasha abaturage gusobanukirwa n’uburyo ingengo y’imari y’igihugu itegurwa, inakoreshwa kandi ikanagenzurwa.

Nsengiyaremye asobanura ko aka gatabo kagamije gutanga amakuru yumvikana kandi anyuze mu mucyo yerekana ingengo y’imari igenewe ubuyobozi bukuru bwa Leta n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Safari Emmanuel, avuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya aho amafaranga y’ingengo y’imari ava, ibikorwa amafaranga azakoreshwa n’imicungire yayo.

Ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko bamwe mu baturage batarasobanukirwa n’imikorere y’ingengo y’imari. Usanga bamwe bavugako ngo uretse kumva minisitiri w’imari n’igenamigambi abivuga kuri radio ko nta ahandi babizi.

Ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2011/2012, yiyongereyeho 13, 5% uyigereranyije n’uyu mwaka wa 2010/2011, ikaba igeze ku giteranyo rusange cya miliyari 1.116, 9 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu hamaze gusohorwa udutabo tugera ku bihumbi 16, tuzajya duhabwa abaturage mu midugudu nyuma y’igikorwa cy’umuganda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka