U Rwanda rwiyemeje kuzamura ubwikorezi bw’indege

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Dr. Alexis Nzahabwanimana muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kuzamura ireme ry’ubwikorezi bukoresha indege.

Nzahabwanimana ubwo yafunguraga inama y’iminsi ibiri ku mugaragaro yiga ku bijyanye n’ubwikorezi no gucunga umutekano mu ndege. Yagize ati: “Guverinoma yihaye intego yo kwita ku bwikozi bw’indege kandi izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kuzamura imikorere y’uru rwego.”

Iyi nama iri kubera i Kigali yatangiye kuwa mbere tariki ya 31 ukwakira 2011. Yitabiriwe n’abakozi 30 bakora mu nzego zijyanye n’ubwikorezi bw’indege mu Rwanda, yateguwe n’urwego mpuzamahanga ry’indege za gisivile ruhuza ibihugu byo muri Afurika no mu Nyanja y’Abahinde (ICAO-AFI) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Nzahabwanimana yavuze ko ubwikorezi bw’indege ari ingenzi ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku Nyanja. Yibukije ko u Rwanda ari igihugu kigendwa naba mukerarugendo benshi kandi ubukerarugendo bukaba butanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Kugeza ubu ba mukerarugendo barenga 90% bakoresha ikirere mu kuza mu gihugu mu bukerarugendo.

Mu Rwanda hakorera ibigo bitandukanye bikora ubwikorezi bwo mu kirere nk’ikigo cy’u Rwanda cyo gutwara abantu n’ibintu mu ndege RwandAir ndetse hakorera n’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu kirere nka KLM na Brussels Airlines.
Mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama RwandAir yazanye bwa mbere ku mugabane w’Afurika indege ya mbere mu zihanitse yo mu bwoko bwa Boeing 737-800.

Umunyamakuru wa Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho Banditsi bacu, dukunda amakuru mutugezaho mukomeze mujye mbere mu ruhande rwa new online media.

mutama yanditse ku itariki ya: 2-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka