“Raporo ya UNDP ku Rwanda yakoresheje imibare ishaje”- Aurelien Agbenonci
Intumwa y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda ivuga ko hakoreshejwe imibare ishaje mu gukora icyegeranyo cy’iterambere ry’abaturage mu Rwanda mu mwaka wa 2011.
Aurelien Agbenonci yabwiye umunyamakuru wa The New Times ko imibare yakoreshjwe muri rapport yiswe “Sustanainability and Equity: A Better Future for All” yataye igihe kandi ko itaturutse mu biro bye i Kigali).
Muri iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku itariki ya kabiri uku kwezi, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya w’i 166 mu bihugu 187 bigaragaza iterambere ry’abaturage ryiza mu bice byose.
Minisitri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, yahakanye ibyagaragajwe. Aulerien n’ubwo yatangaje ko adashaka kwinjira muri raporo yose, yavuze ko azavugana n’abakoze iyo raporo.
Iyi raporo yakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere United Nations Development Program (UNDP).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|