MINICOM yahaswe ibibazo ku micungire mibi y’imari ya Leta

Tariki 25/11/2011, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda niyo yari itahiwe kwitaba inteko ngo isobanure uko yakoresheje umutungo wa Leta mu buryo budasobanutse. MINICOM irashinjwa litiro za essence zigera kuri miliyoni ebyiri, n’itangwa ry’akazi n’amasoko mu buryo budafututse.

Radiyo Rwanda yavuze ko mu kwisobanura abahagarariye MINICOM bavuze ko litiro miliyoni ebyiri za essence babazwa zaburiwe irengero mu mwaka wa 1999 bikozwe na Petrorwanda. Abadepite bibajije impamvu icyo kibazo kimaze imyaka 12 yose kitarakemuka maze umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Emmanuel Hategeka, avuga ko bandikiye minisiteri y’imari bayisaba ko Leta yakwemera icyo gihombo cyatejwe na Petrorwanda.

MINICOM kandi irashinjwa gutanga amasoko mu buryo budasobanutse harimo n’aho yagiye asubirwamo kandi yari yaratanzwe. Hategeka yasobanuye ko iyi minisiteri yahuye n’ikibazo cyo kutagira abakozi bafite ubumenyi buhagije mu kazi kabo bityo ugasanga hari amasoko atangwa adateguwe neza bikaba ngombwa ko asubirwamo. Yavuze ko iyi minisiteri itakaza abakozi beza inshuro nyinshi kubera umushahara muto.

MINICOM yanenzwe kutagira ububiko bw’inyandiko zakwifashishwa mu kugenzura umutungo. Umucungamari, Mukagihana Lucie, yavuze ko yazibikaga muri mudasobwa ye. Yavuze ko ubu bubiko bwabonetse.

MINICOM kandi yabajijwe iby’imitangire y’akazi idasobanutse ndetse n’itangwa ry’imishahara miremire idateganywa na minisiteri y’umurimo byarateje igihombo cya miliyoni 5. Hategeka yavuze ko bitakwiye kwitwa igihombo kuko abo bakozi bari bakenewe kugira ngo barangize akazi kabo.

Obadio Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, yanenze uko ababazwa basubiza kuko ngo akenshi badasubiza ibyo babajijwe.

Komisiyo ishinzwe imicungire y’imari ya Leta mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ikaba iteganya gutangaza ibyavuye muri iri bazwa mu mpera z’uyu mwaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka