U Rwanda n’Ibirwa bya Maurice basinye amasezerano y’ubufatanye

Tariki ya 10 ukuboza urugaga rw’ubucuruzi rwo mu Birwa bya Maurice rwasinye amasezerano n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda ajyanye no gufashanya mu bucuruzi bw’ibihugu byombi hamwe no gushishikariza abacuruzi na ba rwiyemezamirimo gukorera mu bihugu byombi.

Amasezerano yasinywe arimo ubufatanye n’ubutwererane mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubukungu. Ingaga z’abikorera mu bihugu byombi biyemeje gukuraho ikintu cyose gishobora kubangamira ubufatanye mu by’ubucuruzi mu bihugu byombi. Amasezerano kandi agomba kwita ku ireme ry’ibikorwa haba mu bihangano cyangwa ubwenge.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Birwa bya Maurice, Cédric Spéville, yijeje ubushake bw’urugaga ayobora mu gukorana n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda cyane ko u Rwanda rufite gahunda ihamye mu iterambere hagendewe ku cyerekezo rwihaye cya 2020.

Ibikorerwa mu Birwa bya Maurice byoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2010 bifite agaciro miliyoni 1,4. Mu mwaka wa 2009, Birwa bya Maurice byari byashoye ibicuruzwa bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 220. 000. U Rwanda rwo ibyo rwohereza mu Birwa bya Maurice biracyari bikeya; amasezerano yasinywe akaba azafasha u Rwanda kongera ibyo rwohereza yo.

Abikorera bo mu Birwa bya Maurice bishimiye ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya ruswa bityo bakaba babona ko bitagoye gukorera ubucuruzi mu Rwanda nk’uko biboneka mu bindi bihugu byamunzwe na ruswa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka