“Rwanda: Singapore ya Africa?”-Nick Aster

Ubwo yasuraga u rwanda mu minsi ishize, umunyamakuru Nick Aster wandikira urubuga rwa internet www.gawker.com rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangajwe n’uko yabonye u Rwanda.

Uyu munyamakuru avuga ko akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yatunguwe cyane no kubura bimwe mubyo yari yiteze. Ngo ubusanzwe iyo ageze mu bihugu bikennye atungukira ku mbwa zizerera, umwanda, abana basabiriza, abacururiza ku muhanda n’ibindi. Avuga ko nta na kimwe muri ibi yabashije guhita abona mu Rwanda.

Nick ahubwo yiboneye umujyi usukuye cyane imbere ye, abantu bose bahugiye mu mirimo yabo, ndetse n’abashoramari b’abanyamahanga batari bake. Ikindi ngo yahise abona ni imirimo y’ubwubatsi mu bice bitandukanye, ndetse n’ibirango by’imiryango itegamiye kuri leta myinshi yabibonaga henshi.

Uyu munyamakuru avuga ko yiboneye ukuntu u Rwanda rwavuye mu bihe bikomeye rukaba rufite umutekano n’ubukungu butera imbere mu gihe kitarenze imyaka 20. Nick ageraho yita u Rwanda “umutako w’Afurika”.

Uyu munyamakuru avuga ko ubutegetsi bwa perezida Kagame bushima igihugu cya Singapore ndetse bukifuza no kugikurikiza. Iki gihugu rero ngo kuri ubu gifite ubukungu bumaze kugera ahashimishije ku rwego rw’isi kandi nacyo mu myaka nka 50 ishize cyarabarwaga nk’igihugu gikennye.

Kuri ubu ngo Singapore ni ahantu ushora imari ikunguka ku buryo abashoramari bazwi cyane mu isi bahafata nk’iwabo kubera guhorayo. Agira ati “u Rwanda ntirwaba narwo ruri kugera ikirenge mucya Singapore?”

Uyu munyamakuru kandi avuga ko mu nkuru ze zitaha azagerageza gucukumbura ibijyanye n’ibanga u Rwanda rikoresha ngo rireshye abashoramari, kuko ngo azi neza ko bisaba kuvugisha ukuri gusesuye ndetse no gukorera mu mucyo mwinshi.

Avuga ko abayobozi baganiriye bamugaragarije gahunda zitandukanye za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Avuga kandi ko yanisuriye umwe mu baturage batujwe mu nzu nshya ubundi akamutangariza ko n’ubwo amafaranga yinjiza akiri make gusa ngo yishimiye inzu ye nshyashya.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka