Gatsibo: abaturage borojwe ihene 140 za kijyambere

Abaturage 140 bo mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bahawe ihene 140 za kijyambere zikamwa zifite agaciro k’amafaranga 3.535.000 zatanzwe na minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimuka no gufasha abatishoboye (international organization for Migration).

Abahawe ihene ni abatishoboye bafashijwe kuva muri nyakatsi. Izi hene zizabafasha kwinjira mu buzima bushya kuko zizafasha abaturage kugira imibereho myiza harwanywa imirire mibi irimo na bwaki.

Abahawe itungo barasabwa kuzoroza abandi kugira ngo Abanyarwanda bafashanye kwihutisha iterambere n’imibereho myiza.

Habarurema Isaie ni umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imari n’ubukungu n’iterambere. Arasaba abaturage bahawe izo hene kuzifata neza birinda kuzigurisha kuko bazihawe kugira ngo zibafashe guhindura ubuzima. Ibi yabivuze kubera ko hari abazihabwa bakumva ko ari izabo bakazigurisha biyibagije ko bagomba koroza abandi.

Muri iki gihe leta ishyize imbere gahunda yo gukura abaturage mu bukene hitawe cyane ku gukemura ikibazo cy’imirire mibi. Gahunda izwi cyane muri iyi minsi ni iya girinka munyarwanda ifasha abaturage kubona amata ndetse n’ifumbire.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka