Ivugururwa ry’umujyi wa Huye rigeze kure

Nyuma yo kuvugurura isoko, inyubako ya banki y’abaturage n’andi mazu atandukanye, ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Huye birakomeje.

Muri iyi minsi aharimo kuvugururwa ni agace k’ubucuruzi kazwi ku izina ryo mucyarabu, akabarizwamo amahoteli ya Ibisi na faucon ndetse n’amabanki ya Ecobank na KBC. Ahandi harimo kuvugururwa ni ahahoze sitade ya Huye ubu harimo gusizwa neza ngo hazubakwe indi nziza.

Iyi gahunda yo kuvugurura igamije gusenya inyubako zishaje kandi zubatswe ku buryo butakigezweho zigasimbuzwa izijyanye n’igihe turimo.
Kuvugurura inyubako z’uyu mujyi bya tangiranye n’umwaka wa 2008 bikaba kandi bigikomeza. Ubu hoteli ya Ibis hamwe na banki ya Ecobank bikaba byaramaze gusenywa kugirango hubakwe amazu agezweho.

Pascal Sahundwa ni umunyamabanga mpuzabikorwa w’umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye. Avuga ko hari ibikorwa by’iterambere biri gukorwa kandi ko hari n’ibindi byinshi biteganyijwe.

Avuga ko uretse amazu, harimo no kuvugururwa imihanda iri mu duce dutandukanye tw’uwo mujyi. Hamaze kuvugurwa ibirometero umunani by’imihanda yo mu gace ko Kwitaba kandi nyuma yaho hazavugururwa imihanda ijya mu tundi duce nka Ngoma na Matyazo.

Hazakorwa kandi amatara yo ku mihanda ndetse haterwe ubusitani n’ibiti by’imirimbo mu rwego rwo kongera ubwiza nyaburanga ndetse n’isuku y’uyu mujyi.

Pascal asobanura ko ivugururwa ry’uyu mujyi ari inyungu kuri buri muturage uwutuyemo ndetse n’igihugu muri rusange. Uyu mujyi murangiza kuvugururwa abaturage bazabona ibikorwa by’amajyambere birimo imihanda myiza n’amazu y’ubucuruzi yagutse. Ibi bizatuma haboneka abacuruzi baturutse mu bihugu bigize umurwango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC) maze habeho ubuhahirane hagati y’uyu mujyi n’ibyo bihugu.

N’ubwo rero ubuyobozi bw’umujyi wa Huye butegeka abafite amazu muri uwo mujyi kuyavugurura, bamwe muri banyiri ayo mazu ntibabyumva kimwe n’ubuyobozi kuko bavugako basabwa kubaka amazu badafitiye ubushobozi.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Huye avuga ko ubuyobozi bw’uyu mujyi bugerageza kubavuganira muri za banki kugirango babone inguzanyo mu buryo bworoshye.

Hari kandi n’abavuga ko amwe muri ayo mazu adakwiye gusenywa kuko afatwa nk’inzibutso z’uwo mujyi.
Umuyobozi wa hotel Ibis yagize ati “kuvugurura ntibivuga gukuraho ibyagakwiye ku twibutsa ibihe byiza byashize twagiriye muri hoteli nka Ibis.”

Pascal ariko avuga ko hakiri imbogamizi nyinshi mu iterambere ry’umujyi wa Huye kuko abagafashije uyu mujyi gutera imbere aribo bawusubiza inyuma.
Aha aragaya abashoramari babona amafaranga nk’aho bayashoye iwabo muri Huye bakajya i Kigali n’ahandi bavugako i Huye ntakigenda.

Aranenga kandi igikorwa cyo kwimurira amashami amwe n’amwe ya kaminuza nkuru i Kigali. Abivuga muri aya magambo: “niba hari ikibazo cy’inyubako kaminuza niyubake aho kwimura ayo mashami”. Ahamya ko iyi kaminuza iri mubiha agaciro uyu mujyi wa Huye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka