Intara y’amajyaruguru yatangije imurikagurisha ry’iminsi 10

Kuva taliki 11/11/2011 mu karere ka Musanze hatangiye imurikagurisha rizamara iminsi 10 ryitabiriwe n’abashoramari 171 bavuye mu bihugu 8.

Afungura imurikagurisha, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yashimiye urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyaruguru n’ubuyobozi bw’uturere bwabigizemo uruhare kugira ngo ishobore gutangira.

Yavuze ko imurika gurisha rigaragaza aho abanyarwanda bageze mu iterambere kuko rituma abantu bashobora kungurana ibitekerezo rikaba n’ishuri benshi baboneramo ibyo batari bazi bagashobora no kwiga kubikora.

Abitabiriye imurikagurisha bavuga ko bishimiye umwanya bahawe wo kugaragaza ibyo bakora, ndetse bagashobora no kubona ibyahandi bashobora kwigiraho bakora ibintu byiza.

Kanimba yasobanuye ko Leta iri gushyira ingufu mu kongerera ubushobozi ibigo bito n’ibiciriritse hihutishwa serivise bacyenera, ikoranabuhanga no kubafasha gushaka isoko ry’umusaruro bakora.

Abaturage hamwe n’abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru baratangaza ko aribwo bagira imurikagurisha ryitabirwa n’abanyamahanga bavuye mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’iburasirasuba (EAC) n’abashoramari bo muri bo mu bihugu bya Asiya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abanyarwanda bakaba bagomba guhangana n’isoko rinini u Rwanda rwagiye ry’umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba (EAC).

Yves Hirwa akora muri Top 5 SAI ikora ibijyanye n’ubugeni. Yvuze ko ibikorwa byabo byatunguye benshi kuko ababasura hari ibyo batari bazi. Yemeza ko kuba ibikorwa byabo bimenywa n’abantu benshi bizongera umubare w’ababagurira.

Ubuyobozi bw’uturere bwitabiriye imurika gurisha bukaba buvuga ko bwasanze ari umwanya wo kumenyekanisha ibikorerwa mu turere.

Iri murikagurisha riteganyijwe gusoza taliki ya 20 ugushyingo, cyakora hari imbogamizi ko imvura nyinshi ikunze kugwa mu ntara y’amajyaruguru ishobora kuzangiza ibicuruzwa n’ibimurikwa nkuko byagenze kuri iki cyumweru ubwo yagwaga nyuma yo gufungura imurika gurisha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka