Neston Muvunyi, umuyobozi mukuru wungirije wa StarTimes mu Rwanda, yasobanuye za ‘Platforms’ zitandukanye StarTimes yagejeje ku bafatabuzi bayo kuva yagera mu Rwanda guhera mu 2007. Harimo ‘Platform’ y’igisahani, ‘Platform’ ikoreshwa kuri anteni y’udushami. Nyuma y’izo ‘Platforms’ ebyiri, StarTimes ngo yongereye ibikorwa (…)
Nyuma yo kongera amashene no kugabanya ibiciro bya Dekoderi, muri ibi bihe bya Noheli n’Ubunani, StarTimes ibazaniye Poromosiyo irimo na Tombola yiswe StarTimes We Share (STARTIMES WISHEYA).
StarTimes hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) basinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye yo gushyiraho shene ya 3 nshya yitwa Magic Sports ya RBA kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021.
Ubuyobozi bwa GOSHEN FINANCE PLC, ikigo cy’imari gitanga inguzanyo no kuzigama ku mishinga mito n’iciriritse mu Rwanda, buramenyesha abanyamigabane bagaragara ku rutonde rw’abadafite imyirondoro yuzuye ko bakwihutira kugeza imyirondoro yabo yuzuye kuri iki kigo bitarenze iminsi 14 babonye iri tangazo, kugira ngo imigabane (…)
Mu kwezi gushize, Banki ya Kigali yatangaje ko yavuguruye imikorere ya serivisi ya ’Internet Banking’, cyangwa se ikoranabuhanga rifasha abakiriya b’iyi banki kubona serivisi zitandukanye bitabasabye kubanza kujya kuri banki ahubwo bakazibona bifashishije telefoni cyangwa se mudasobwa.
Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu kwishyura, Virtual Pay International, mu rwego rwo gufasha abacuruzi bo mu Rwanda no mu Karere kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga bakishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.
Mu bihe byashize, Abanyafurika bakunze kwishyura ifatabuguzi ku biciro bihanitse kugira ngo babashe kureba amarushanwa akomeye abera hirya no hino ku Isi. Ibi ntibikwiye. Muri Afurika kureba imikino by’umwihariko umupira w’amaguru bigomba korohera buri wese.
StarTimes yagabanyije ibiciro bya Dekoderi ku giciro kitari cyabaho mu Rwanda. Ubu ni muri StarTimes wasanga Dekoderi ya make ku isoko ryose. StarTimes yongeye kudabagiza abafatabuguzi bayo ndetse n’abifuza kuyigana muri Poromosiyo ya Pasika yise “TERIMBERE HAMWE NA STARTIMES”; aho mubasha gutsindira bimwe mu bikoresho (…)
Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), rwiyemeje guteza imbere uburinganire mu bakozi barwo rubasaranganya amahirwe ahari mu byiciro byose.
Banki ya Kigali(BK Plc) yijeje abakiriya bayo bakoresha amakarita ya ‘Mastercard’ mu guhaha, ko bafite amahirwe yo gutsindira ibintu bitandukanye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT, izatangwa muri iyi Poromosiyo izarangira tariki 05 Werurwe 2021.
Dore Diru, Dore Diru! Hamwe na Poromosiyo ya StarTimes ubu wakwihahira Dekoderi ya make ku isoko ryose. Noneho igiciro cya Dekoderi za StarTimes cyakubiswe hasi bitari bwabeho mu Rwanda.
Ikigo cy’Imari Iciriritse cyemewe mu Rwanda, Atlantique Microfinance for Africa, (AMIFA RWANDA Plc) cyatangarije abafatanyabikorwa n’abandi bose bakigana ko cyahinduye izina kikaba cyitwa “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC”.
Banki ya Kigali (BK) yamenyesheje abakiliya bayo ko ishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, guhera tariki 19 Mutarama 2021 ingengabihe y’akazi y’amashami ya BK iteye mu buryo bukurikira nk’uko bigaragara muri iri tangazo:
Uruganda rw’inzoga rwa SKOL Breweries Limited, rutangaza ko rugiye gukomeza gufasha abaturage mu mibereho myiza, ubukungu n’iterambere ry’aho batuye, nk’imwe mu ntego rwihaye muri uyu mwaka wa 2021.
Mu bukangurambaga bwa Banki ya Kigali, bukangurira abakiriya bayo kurushaho gukoresha Mastercard yise Mu Munyenga na Mastercard, ku wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020 ku munsi usoza umwaka wa 2020 no kwinjira mu wa 2021, Banki ya Kigali yatanze igihembo cya mudasobwa ndetse n’igihembo cya moto ku banyamahirwe bakoresha Mastercard.
StarTimes ifatanyije na MTN MoMo byifuje guha abakiriya Noheli n’Ubunani. Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, StarTimes na MTN MoMo bigiye kuremera abakiriya aho ugura abonema ya StarTimes y’amezi abiri ukoresheje MTN MoMo ugahabwa amezi 2 yisumbuyeho cyangwa ukongezwa iminsi 10 ku buntu bityo bikanaguhesha amahirwe (…)
Banki ya Kigali (BK) iri gutanga impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kurusha abandi by’umwihariko abakoresha imashini zayo za POS mu gufasha abakiliya kwishyura ibicuruzwa, hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard n’izindi mu kwishyura service cyangwa ibicuruzwa bitabaye ngombwa (…)
Ubwo yatahaga uruganda rukora amazi ari mu macupa y’ibirahure ya SKOL Brewery Ltd ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yatangaje ko imigezi, ibishanga n’ibiyaga by’u Rwanda biruhutse amacupa ya pulasitiki.
Tariki 14 Ukuboza 2020, Banki ya Kigali yatangiye poromosiyo igenewe impera z’umwaka, ikaba yarayise “Mu Munyenga na Mastercard”. Ni ubukangurambaga buzarangira tariki 31 Mutarama 2021, aho buri cyumweru abakiriya bayo bazajya batsindira (cashback) amatike yo guhahiraho, hakaba abatsindira za mudasobwa na moto buri kwezi, mu (…)
Kompanyi Chipper Cash ifite icyicaro i San Francisco muri California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ikorera mu bihugu birindwi byo muri Afurika , igakorera no mu Bwongereza.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo Covid-19 cyadukaga abantu bose basabwe kuguma mu rugo no kwitabira ikoranabuhanga ribafasha guhererekanya amafaranga batayakozeho kandi batari kumwe.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko mu minsi ibiri ishize muri iyo Banki habaye ibibazo bya tekinike byagize ingaruka kuri serivise iyo Banki iha abakiriya bayo.
N’ubwo hari byinshi byahindutse muri uyu mwaka, abantu bongeye kwishimira kuba ubuzima buri gusubira mu buryo n’ubwo butarasubira nk’uko bwahoze mbere, kuko kugeza ubu ibyahuzaga abantu mu kwidagadura harimo ibitaramo, siporo n’ibindi birori bitandukanye biracyakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka televiziyo cyangwa (…)
Igihe Lionel Messi yatangazaga mu cyumweru cya mbere cya Nzeri ko azaguma mu ikipe ya FC Barcelone, ibyishimo byabaye byose muri Espagne.Messi ntabwo ari umukinnyi ubonetse wese.
Bakiriya bacu, Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi tubagezaho, tariki ya 09/09/2020 kuva saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo hazakorwa amavugururwa ku muyobora wa satellite.
Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona ya Esipanye y’umupira w’amaguru w’icyiciro cya mbere, shampiyona zwi ku izina rya LaLiga Santander.
Bakiriya bacu, StarTimes irabamenyesha ko habaye ikibazo ku mirongo ya satellite iri hagati ya 3.7 GHz na 4GHz kuri site ya Jali, ariko turimo kubikemura.
Banki ya Kigali (BK) ikomeje kwigisha abayigana uburyo bwo gukoresha neza inguzanyo n’ubushobozi buke bikabageza ku bukungu. Ni mu biganiro bikomeje gutangwa buri cyumweru saa tatu z’umugoroba kuri Isibo TV na shene ya YouTube ya Banki ya Kigali, Nshuti Thierry ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali, yemeza ko (…)
Sosiyete ya Infinix ikora telefone zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga yigaruriye amaso y’abagenda muri Kigali yifashishije ibirango yashyize hejuru y’umuturirwa wa KCT uri rwagati Mu mujyi wa Kigali.
Guhera ubu ikigo gicuruza amashusho cya Canal Plus cyamaze korohereza abafatabuguzi aho bagabanyije ibiciro by’ifatabuguzi ryayo. Bashingiye ku byifuzo by’abakiliya ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko, ubu Canal Plus yamaze gushyiraho ibiciro bishya ku mafatabuguzi basanzwe bafite, aho ubu amafatabuguzi atandatu basanganwe (…)