BK na Virtual Pay mu bufatanye bwo korohereza abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu kwishyura, Virtual Pay International, mu rwego rwo gufasha abacuruzi bo mu Rwanda no mu Karere kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga bakishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw'abacuruzi bakorana na byo
Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw’abacuruzi bakorana na byo

Ubu bufatanye buzaca mu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga Banki ya Kigali itanga, busanzwe bukoreshwa n’abantu bishyura ibintu bitandukanye mu Rwanda birimo ibiryo, imiti, serivisi za Leta nk’Irembo ndetse n’ibindi.

Kuba BK yatangiye gukorana na Virtual Pay ikorera mu bihugu bitandukanye ni amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu byinshi ku Isi hifashishijwe murandasi kandi bakagira uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki ya Kigali, Caleb S. Gakunju yavuze ko BK yishimiye ubufatanye na Virtual Pay International, ikigo kitari gisanzwe gikorera mu Rwanda, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi basanzwe bafite ibicuruzwa kuri murandasi cyangwa abifuza kubishyiraho kubona uko bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

Yongeyeho ati “Abantu bifuza gutanga iyi serivisi kugira ngo igere ku bacuruzi benshi, abacuruzi batandukanye cyangwa se ba rwiyemezamirimo bakorera kuri murandasi bifuza iyi serivisi, bashobora kutugana cyangwa se bagaca kuri Virtual Pay International ikabaha iyi serivisi.”

Abashobora gukoresha iyi serivisi ni abanyamahoteli, abatanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, abacuruzi, abafite ibigo by’amashuri, imishinga igitangiye gukora, cyangwa iciriritse, abacuruza Made In Rwanda, ibigo bya Leta, abafite za ‘depot’ n’abandi benshi.

Banki ya Kigali yamaze impungenge abacuruzi bashobora kugira kuri banki abakiliya babo bakoresha, ibabwira ko umukiliya wese ufite ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ya banki iyo ari yo yose azajya abasha kwishyura yifashishije ubu buryo.

Banki ya BK ikomeje kugirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo no kubaha serivisi zinoze, ikaba inakangura abifuza ubufatanye mu gutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabunga bazwi nka “Payment Service Providers” kuyigana kugira ngo ikomeze kugera ku bacuruzi bayifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka