#CAN2021 : Mohamed Salah na Sadio Mane kuri Final, Cameroon ishaka umwanya wa gatatu

Mu makipe 24 yahataniraga igikombe cya Afurika hagomba kuvamo imwe itwara iki gikombe. Nyuma yo gusezerera Burkina Faso iyitsinze ibitego 3-1, ikipe iyobowe na Sadio Mane, umunyezamu Edouard Mendy n’umutoza Aliou Cissé bisanze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Bagomba gucakirana n’ikipe ya Misiri iyobowe na Rutahizamu Mohamed Salah yasezereye Intare za Cameroon hitabajwe Penaliti kuko iminota 120 yari yarangiye ari 0-0 maze Misiri ikomeza ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 3-1.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 saa 21:00, ikipe ya Cameroon na Burkina Faso, zirahatanira umwanya wa 3, mu gihe ku Cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022, aribwo hazakinwa umukino wa nyuma ugomba guhuza Misiri na Senegal uzaba ku isaha ya 21:00.

Iyi mikino ya nyuma yose ya CAN izanyura kuri shene ya ST World Football CH 254 (DTT) na CH 245 (DTH) usanga kuri Classic na Smart Bouquet kuri decoderi ya StarTimes.

Ikipe ya Senegal benshi banatangiye guha amahirwe, bitewe n’abakinnyi igenderaho bakina mu makipe akomeye mu Bwongereza, barimo umunyezamu Edouard Mendy (Chelsea FC ) na Rutahizamu wabo Sadio Mane (Liverpool Fc) ugiye guhura na Mohamed Salah (Liverpool. FC) bakina mu ikipe imwe. Birasa n’aho uyu mukino utazoroha hagendewe ku mateka y’uko aya makipe yahuye.

Mu nshuro 12 ikipe ya Senegal na Misiri bamaze gukina, Misiri imaze gutsinda inshuro nyinshi 6 mu gihe Senegal yo yatsinze inshuro 4 banganya 2.

Bagiye kongera guhurira ku mukino wanyuma wa CAN 2021, uteganyijwe ku Cyumweru tariki 6 Gashyantare saa tatu z’ijoro (21:00).

Cameroon na Burkina Faso zirahatanira umwanya wa gatatu
Cameroon na Burkina Faso zirahatanira umwanya wa gatatu

Kugeza ubu StarTimes ni yo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro bihendutse buri wese yibonamo, ikagira na Shene ziri mu ndimi zitandukanye zirimo, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, n’Ikinyarwanda, ku buryo buri muntu bitewe n’ururimi akoresha yisangamo.

Ikindi ubu ku bantu bakoresha App ya StarTimes ON, ushobora gukurikirana iyi mikino yose ya CAN ndetse na shampiyona zitandukanye z’i Burayi no muri Afurika aho waba uri hose. Ushobora kandi no kuyihuza na Decoderi yawe ukajya unayiguriraho abonoma, ukaba wagabanyirizwa bitewe n’iyo uguze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka