BK yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha kuri Internet Banking hakoreshejwe ikoranabuhanga

Mu kwezi gushize, Banki ya Kigali yatangaje ko yavuguruye imikorere ya serivisi ya ’Internet Banking’, cyangwa se ikoranabuhanga rifasha abakiriya b’iyi banki kubona serivisi zitandukanye bitabasabye kubanza kujya kuri banki ahubwo bakazibona bifashishije telefoni cyangwa se mudasobwa.

Kuri ubu, Banki ya Kigali ikaba yarorohereje abayigana kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking binyuze m’uburyo bw’iyakure, aho umukiliya ashobora gusaba gukoresha iyi serivisi atarinze agera kuri banki ngo yuzuze impapuro zisaba guhabwa iyi serivisi, ahubwo ubwe ku giti cye akaba yakoresha telefoni cyangwa mudasobwa mu kwiyandikisha kuri iyi serivisi.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali, Audrey Kazera yasobanuriye Kigali Today ibijyanye n’ubushobozi abakiliya bahawe bwo kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking. “Ivugurura rya serivisi ya Internet Banking rikubiyemo no guhesha abakiliya ubushobozi bwo kwiyandikisha kuri iyi serivisi batarinze batugana ku amashami yacu twizera ko rizafasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki bakenera bitabagoye. Ubu abakiliya basanzwe ndetse nab’ibigo binini bashobora kunyura ku urubuga rwacu kuri https://bk.rw/online-services/apply-for-internet-banking bakabasha kwiyandikisha mu gihe gito cyane”.

Uretse aka gashya ko kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking mu buryo bw’iyakure, Banki ya Kigali kandi yavuguruye iyi serivisi hongerwamo izindi serivisi zitezwe kuzafasha abayikoresha.

Asobanura ku ivugurura ry’iyi serivisi, Audrey Kazera yagize ati “Urubuga rwacu ruvuguruye rwa Internet Banking rwazanye izindi serivisi zirimo ubushobozi ku abakiliya bwo kugura amadovize no kwishyura abantu benshi icyarimwe. Twongereye kandi umutekano w’ibikorwa byose abakiliya bakorera kuri iyi serivisi binyuze ku bushobozi bwa “TOTP (Time-based One-Time Password). Abakiliya bacu b’ibigo binini nabo ntibahejwe kuko bashobora gukoresha iyi serivisi ya Internet Banking nshya. Mu gihe kitarambiranye, tuzongeraho serivisi yo kohereza amafaranga mu mahanga.”

Yakomeje asobanura bimwe mu byiza byiyongereye kuri iyi serivisi avuga ko ifasha abayobozi b’ibigo kwishyura imishahara y’abakozi icyarimwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ku bafite ibigo cyangwa amasosiyete, ubu buryo buha uburenganzira ubuyobozi bw’ikigo runaka kwemeza amafaranga ava kuri konti, kandi bakagira n’uburenganzira bwo kubona ibikorerwa kuri konti z’ikigo bayobora.

Abakiliya bifuza gukoresha iyi serivisi, barakangurirwa kwiyandikisha banyuze kuri https://bk.rw/online-services/apply-for-internet-banking, uburyo bashyiriweho bwo kwiyandikisha batarinze bagana amashami ya BK, bityo bakagera kuri serivisi za banki bifuza badatakaje igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifuzaga konaba umwe mubanyarwanda ukoresha back boroke

Kwizera eric yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka