Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’

Tombola ya Inzozi Lotto yamuritswe mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021. Iyi tombola ishyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola azajya yifashishwa mu guteza imbere imikino mu Rwanda.

Ibi ni bimwe mu bibazo ushobora kuba wibaza kuri iyi tombola ndetse n’ibisobanuro kuri iyo tombola:

Nsabimana Theoneste w'i Muhanga yabaye uwa mbere watsindiye miliyoni muri Inzozi Lotto
Nsabimana Theoneste w’i Muhanga yabaye uwa mbere watsindiye miliyoni muri Inzozi Lotto

1. Ni gute nakwiyandikisha muri inzozi lotto?

Kanda *240#, ushyiremo italiki wavutseho maze wiyandikishe. Uhabwa ubutumwa bugufi burimo umubare banga wawe ukoreshwa kuri konti yawe y’inzozi.

2. Nigute nshobora gukina nkoresheje *240#?

Kanda *240# maze ukande 1 ujye ahitwa “Gukina”. Urahabwa imikino ihari “jackpot” cyangwa “Quick Lotto” maze ukurikize amabwiriza.

3. Ni gute bakina quick lotto?

Umukino wa tombola uba buri minota 10
Tombola iba amaha 24/7
Uhitamo umubare umwe wifuza hagati ya 00 na 34 mu rutonde rw’imibare 35.
Abatsinze ni abahuje imibare bahisemo n’umubare watsinze.

4. Ni gute bakina jackpot lotto?

Hitamo imibare 6 guhera kuri 01 kugeza kuri 49 uyitondeke uko ubyifuza.
Ku munsi wa tombola, sisitemu ihitamo imibare 6 n’umubare wa bonisi
Uwatsindiye jackpot Lotto ni uwahuje imibare yatsinze.
Hari n’abagenda batsinda mu buryo butandukanye bitewe n’uko bakurikiranyije imibare.

5. Konti ya inzozi lotto uyijyaho ute?

Ukanda *240# maze ukajya kuri 3 ahanditse konti yanjye ubundi ugahitamo igikorwa.

6. Bagura bate amatike ya Quick lotto?

Kanda *240#, Ugahitamo 1 (Gukina) ukemeza, Ugahitamo 2 ( Quick Lotto), Ugahitamo isaha ushaka gukiniraho umukino, Ugahitamo niba wiifuza kwihitiramo umubare cyangwa Gukinirwa. Iyo ushaka guhitamo umubare, wandika umubare umwe uri hagati ya 0 na 34, ukemeza ubundi ugakurikiza amabwiriza.

7. Bagura bate amatike ya Jackpot lotto?

Kanda *240#, Ugahitamo 1 (Gukina) ukemeza, Ugahitamo 1 ( Jackpot Lotto), Ugahitamo isaha ushaka gukiniraho umukino, Ugahitamo niba wiifuza kwihitiramo umubare cyangwa Gukinirwa. Iyo ushaka guhitamo umubare, wandika umubare umwe uri hagati ya 1 na 49, ukemeza ubundi ugakurikiza amabwiriza.

8. Ni gute nakongera amahirwe yanjye yo gutsinda?

Uko ugura imibare myinshi niko wongera amahirwe yawe yo gutsinda.

9. Iyo umuntu atsinze bigenda gute?

Iyo umuntu atsinze amafaranga ye ajya kuri konti yawe ya Inzozi lotto hanyuma ukaba wayohereza kuri konti yawe cyangwa kuri Momo.

10. Ese ni uguhitamo imibare ingahe?

Muri Quick Lotto uhitamo umubare umwe hagati ya 00 na 34. Kuri jackpot lotto uhitamo imibare 6 iri hagati ya 1 na 49.

11. Ni gute nabasha kuvugana n’abantu bo muri Inzozi Lotto?

Uhamagara 2424 uramutse ufite ikibazo cg ukeneye ibindi bisobanuro twabafasha!

12. Ese umuntu ashobora gukina isaha iyo ari yo yose?

Yego, ushobora gukina isaha yose wifuza!

13. Ese namenya gute ko natsinze?

Iyo umukino urangiye uhabwa ubutumwa bugufi bukubwira uko umukino wakugendekeye. Utabubonye wa kanda *240# ukajya ku imikino ya none. Uhabwa urutonde rw’imikino iheruka ukareba ko ariyo wakinnye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ese umuntu iyo yakinnye agatsindira amafaranga akajya kuri conte yayohereza kuri mobile money gute

Byaruhanga vital yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Mwiriweneza kuriyi tarik 27/8/2023 mfite itike, igaragazayuko nansinze haza ubutumwa nyumayaho uti nobyishimo mwatsindiye igihumbi bishobokabite munsobanurire nibahatabayeho kwibeshye murakoze

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 27-08-2023  →  Musubize

ariko vipi zanyu murabeshya ngo mutanga amafaranga nukubeshya bashaka ngo badute mubucyene ngora

ngeneye arisa yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza gewe mpora nkina inshuro nyinshi nkashya kubera kutamenya uko bahitamo imibare bakiniraho mwansobanurira inzira bacamo bahitamo imibare ugenderaho ukina murakoze

Jeannette yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Mwaramutse ko ndimo gukina iminota ikarangira nta sms mbonye kd kuva ejo nimugoroba no guriki gitondo ndakinnye ark nta sms ndabona

Usengayezu antoine yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

ngewe nagize ikibazo nakinnye quick10 ejo hashize kuri 26/05/2022 none ntago bahise banyoherereza sms ko natsinze cyangwa itike yange itabashije gutsinda none ubwo ndabimeny gute

alias yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Ok bakumenyesha ko wansinze uwomwanya cyagwa utegereza icyumweru

Erias yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

muraho ngewe ikibazo mfite ese muri jackpot hatsinda uwo mwahuje imibare yose 6 cg nuwo mwahuje imibare 3 cg 4 hari igihembo nawe mumugenera murakoze.

theophile munyarugina yanditse ku itariki ya: 21-04-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa Alias narimfite ikibazo gukinisha uduterefone duto biragora gutomdeka imibare kubeko urandika bigahita bigaruka inyuma

Ese umuntu yemerewe gukina kangahe kunsi

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa Alias narimfite ikibazo gukinisha uduterefone duto biragora gutomdeka imibare kubeko urandika bigahita bigaruka inyuma

Ese umuntu yemerewe gukina kangahe kunsi

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Burigihe uko ubishaka isaha iyo ariyo yose ubonye umwanya.

Gloire MIZERO yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Burigihe uko ubishaka isaha iyo ariyo yose ubonye umwanya.

Gloire MIZERO yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

es uwashse amafarangaa bamuhaye agifunguza akayasheta birmewe

munezero yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

ese uwashese amafaranga bamuhaye muri message akiyivunguza yarya agahe aramutse atsize

munezero yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka