StarTimes yabateguriye ibyiza bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021

Neston Muvunyi, umuyobozi mukuru wungirije wa StarTimes mu Rwanda, yasobanuye za ‘Platforms’ zitandukanye StarTimes yagejeje ku bafatabuzi bayo kuva yagera mu Rwanda guhera mu 2007. Harimo ‘Platform’ y’igisahani, ‘Platform’ ikoreshwa kuri anteni y’udushami. Nyuma y’izo ‘Platforms’ ebyiri, StarTimes ngo yongereye ibikorwa igeza ku bakiriya bayo, ifungura indi ‘Platform’ yitwa ‘Over the Top’ iyo ngo ikaba ikorera ku matelefoni yifitemo uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho (smartphones).

Uyu mwaka StarTimes yateguriye abafatafuguzi bayo poromosiyo yise ‘StarTimes We Share’ nk’uko byasobanuwe na Muvunyi. Muri iyo Poromosiyo umuntu ashobora kwishyura ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(15.000 Frw) agahabwa dekoderi yihitiyemo, bitewe n’ubushake bwe, ikaba ifite na anteni yayo, hakaba n’indi iriho amasheni yose (ibyo ngo bikubiye muri ‘package’ yitwa Sabana).

Ikindi ni uko StarTimes yongereye iminara ifasha abafatabuguzi bayo kureba neza amashusho batavuga ko bicikagurika, ubu hakaba hari umunara mushya bubatse muri Kigali umaze ukwezi kumwe gusa, uwo ukaba ufasha abatuye muri Kigali no mu nkengero kureba amashusho neza.

Hari kandi Poromosiyo StarTimes yateguye mu rwego rwo kwizihiza Noheli neza (Christmas promotion), iyo ikaba yarayiteguye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), harimo shene bise ‘Magic Sports’ yibanda cyane cyane kuri siporo yo mu Rwanda ndetse n’imyidagaduro.

StarTimes kandi yongereye ibyo abafatabuguzi bayo bashobora kureba (Content), harimo nk’iyitwa ‘Love Thy Woman’ iboneka kuri ‘Novela F + ’ kuri StarTimes, hakiyongeraho n’indi yitwa ‘Wild Flower’/ ‘Ururabo rwo mu ishyamba’, iri kuri BTV.

Richard Dan Iraguha, Umuyobozi wa BTV, yasobanuye ko iyo ari Shene ya Televiziyo nshya ikorera mu Rwanda, ikaba ifite umwihariko mu gusemura Filimi mu Kinyarwanda. Yavuze ko ku bafatanye na StarTimes bakora uwo mushinga wo gusemura, kuko bibafasha mu kumva ubutumwa buba bukubiye muri filimi.

Ibihembo muri rusange, ngo bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo za Firigo, televiziyo, amafaranga,… ibyo byose biteranye ngo ni byo bigize ako gaciro. Uhereye tariki 18 Ugushyingo 2021, buri cyumweru bazajya bahemba abatsinze.

Icyo bisaba, kugira ngo umuntu atsindire bimwe muri ibyo bihembo, ku bantu badasanganywe ifatabuguzi rya StarTimes, birabasaba kugura ‘package’ ya Sabana, ku bihumbi cumi na bitanu (15.000Fw). Iyo imara ukwezi, uyiguze akaba yinjiye mu banyamahirwe batsindira bimwe muri ibyo bihembo.

Ku basanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes bo, bibasaba kugura ‘abonema’ y’ukwezi iyo ari yo yose, iyo irahagije kugira ngo umuntu yinjire muri tombola. Iyo tombola ikubiye muri Poromosiyo ya ‘StarTimes We Share, yatangiye ku itariki 18 Ugushyingo 2021, ikaba izarangira ku itariki 15 Mutarama 2022. Intego y’iyo Poromosiyo ni ukugira ngo StarTimes ishobore gusangira n’abafatabuguzi bayo Noheli n’Ubunani, kuko nk’uko bisanzwe iyo minsi mikuru isangirwa mu muryango, kandi umuryango wa StarTimes ukaba ari abafatabuguzi bayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka