Sobanukirwa byinshi kuri tombola ya Jackpot Lotto ya Inzozi Lotto

1. INZOZI JACKPOT LOTTO Ni IKI?

INZOZI JACKPOT LOTTO ni umukino wa tombola woroshye kandi ushimishije, aho umuntu asabwa guhitamo imibare 6 hagati ya 1 na 49 yarangiza akayitondeka uko abyifuza. Ku munsi wo gutombola, sisitemu ihitamo imibare 6 hamwe n’umubare umwe wa bonus, abatsinze buri cyumweru ni abagiye bahuza imibare n’iyo sisitemu yerekanye.

2. NI GUTE NAFUNGUZA IKOFI YA INZOZI LOTTO?

Iyo ufunguje konti ya Inzozi Lotto, ikofi yawe na yo ihita ifunguka ukaba watangira gushyiraho amafaranga uhereye kuri 300 y’amanyarwanda. Usabwa kujya kuri konti yawe ugakanda ahanditse ONGERA AMAFARANGA hanyuma ugahitamo uburyo wifuza bwo kwishyura n’amafaranga wifuza gushyiraho.

3. ITIKE YA JACKPOT IGURA GUTE?

Itike imwe igura amafaranga 500 gusa.

4. JACKPOT Y’UBU IRI KU MAFARANGA ANGAHE?

Jackpot ntarengwa ni miliyoni imwe y’amanyarwanda, hanyuma ikazamuka igihe jackpot itabonye uyitsindira.

5. TOMBOLA YA JACKPOT IBA RYARI, NAYIREBERA HE?

Tombola iba buri ku cyumweru saa moya kuri YouTube channel yacu. Wasanga kandi imibare yatsinze ku mbuga nkoranyambaga zacu hamwe n’iza Inzozi Lotto.

6. NI GUTE NAMENYA KO NATSINZE?

Iyo Inzozi Lotto yerekanye imibare yatsinze, bahita bohereza ubutumwa bugufi (messages) ku bantu bose bakinnye babamenyesha ko batsinze cyangwa batabashije gutsinda. Iyo watsindiye igihembo nyamukuru urahamagarwa. Ushobora no kujya ku mu ajenti wa Inzozi Lotto uri hafi yawe, ukerekana itike yawe hanyuma ugasaba ibihembo byawe.

7. NI NDE WEMEREWE KUBA YAGURA ITIKE YA JACKPOT?

Serivisi zose za INZOZI LOTTO zihabwa buri muntu wese wujuje imyaka 18 y’amavuko. Niba uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, urasabwa gukoresha serivisi zacu uherekejwe n’umubyeyi.

8. NEMEREWE GUKINA INSHURO ZINGAHE?

Wemerewe gukina inshuro zose ushaka bitewe n’ubushobozi bwo gukina ufite. Gukina inshuro nyinshi byongera amahirwe yawe yo gutsinda.

9. NI ABANTU BANGAHE BAMAZE GUTSINDA MURI JACKPOT LOTTO?

Kuva INZOZI LOTTO yatangira, abantu bagera ku 1,311 bamaze gutsindira ibihembo bitandukanye muri Jackpot Lotto. Babiri ni bo bamaze gutombora milliyoni 1 na miliyoni 2.

10. UBURYO BWO GUKINA:

- GANA AHAKORERA ABA AGENTS BACU: Uhitamo imibare yawe ushaka ukayibwira umu agent maze ukishyura akaguha itike.

- GUKORESHA IKORANABUHANGA: Ujya kuri www.inzozilotto.rw ukiyandikisha maze ugakurikiza amabwiriza.

- USHOBORA NO GUKORESHA TELEPHONE: Kanda *240# ukurikize amabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

mu bwire imibare ya tsinze ku wa 11/12/2022

alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2022  →  Musubize

Mbanje gushima amahirwe mwatuzaniye.nabazaga igihembo gito cyanyuma umuntu watsinze muri impono jackpot kiba ari angahe? ESE umuntu watsinze ariko yaribagiwe umubare w’ibanga na numero ya account afashwa gute kuba yabona into yatsindiye?so nanjye natsinze impano jackpot yo 13/11/2022 nabuze uwamfasha .munsobanurire murakoze.

Mbonigaba jean bosco yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Njye naratsinze bambwira kuyakura kuri account yanjye niba ariya MTN mobile money niba ariyihe sinzi kabsa,mwamfasha mukansobanurira

Rugamba james yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ndumva alibyiza. ese ntabujura bubamo

Alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ese umuntu iyaguze imibare nize muri sms bijyenda gute? Nkubu. Naguze itike mukanya ariko sinzi ngoyatsinze cg. Yatsinzwe

Nsengimana Hamza yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Muze mukoresha message mubwira abantu ko batsinze kuko hari igihe umuntu adakurikirana kwikoranabuhanga kubera connection

Ndikumana Alexis yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Muze mukoresha message mubwira abantu ko batsinze kuko hari igihe umuntu adakurikirana kwikoranabuhanga kubera connection

Ndikumana Alexis yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Wakina ute ukoresheje fone?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Wakina ute ukoresheje fone?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

ndi kirehe kub,umu agent w,inzozi lotto bisaba iki? mbese iyobatsinze jacpott aribensh bagabanagute? thx

STRATON yanditse ku itariki ya: 29-05-2022  →  Musubize

Mwakoze gukina Inzozi Lotto. Imibare yatsinze Jackpot Lotto kuwa: 15/5/2022, 07:35 PM 20,42,2,10,15,12. Itike yanyu ntiyashoboye gutsinda, mwongere mugerageze

Mumfashe kurenganurwa niba bonus bitahuye mundenganure rwose murakoze

NIYONSENGA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-05-2022  →  Musubize

1.Abantu batuye kucyibuga bageti banyu bakorera hehe? 2.ntakuntu umuntu yacyina tombora akoresheje phoni, atagiye kumwageti? Thx

Flavia yanditse ku itariki ya: 3-04-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka