Icyari AMIFA Rwanda Plc ubu ni “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC”

Ikigo cy’Imari Iciriritse cyemewe mu Rwanda, Atlantique Microfinance for Africa, (AMIFA RWANDA Plc) cyatangarije abafatanyabikorwa n’abandi bose bakigana ko cyahinduye izina kikaba cyitwa “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC”.

Ikirango cya ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC
Ikirango cya ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC

Ikigo “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC” gifite Icyicaro gikuru i Kigali mu nyubako ya CHIC mu igorofa rya mbere, hamwe n’amashami i Nyabugogo, Kabuga, Kimironko na Rubavu.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bugiye gufungura andi mashami i Nyamirambo(Kigali) no mu Karere ka Musanze mu gihe cya vuba.

Ikigo “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC” kivuga ko kwitwa iri zina rishya byashingiye ku mwanzuro w’abashoramari bacyo, ariko ko imikorere na service gisanzwe kigeza ku bafatanyabikorwa n’abakigana bose bitahindutse.

Umuyobozi wa “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC”, Charles Kayumba yizeza ko bazakomeza kubahiriza intego yo "Gutanga Serivisi zihuse kandi zihendutse", aho usaba inguzanyo ngo adashobora kurenza icyumweru atarayihabwa.

Kayumba yagize ati "Nta mafaranga yo kwiga dosiye tugusaba".

Iki kigo kivuga ko abifuza services z’imari zihuta kandi zidahenze za “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC” kiteguye kubakirana yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabazaga interst rate yanyu? Nubwoko bw’inguzanyo muganga.murakoze

Uwera chantal yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

iyi service yo gutanga inguzanyo mu gihe kitarenze icyumweru kandi nta frs yo kwiga dossier atangwa ni nziza. Mu gitondo nanjye ndaza kwitabira service zanyu. Murakoze

kotaniro jean claude yanditse ku itariki ya: 13-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka