Yatsindiye Miliyoni ebyiri muri Tombola ‘Inzozi Lotto’
Umusore w’imyaka 29 ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, Mu Murenge wa Mbazi, avuga ko yatangiye gukina umukino wa Tombola muri Inzozi Lotto, ubwo watangizwaga mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021.

Uyu musore wanze gutangaza amazina ye kubera impamvu ze bwite yahisemo undi witwa Eugene Kwizera umuhagararira ndetse unavuga mu izina rye, akaba yasobanuye uko yakinnye ndetse n’icyo agiye gukoresha miliyoni ebyiri yatsindiye. Ati: “Bwa mbere atangira gukina yakinaga buri munsi agashora amafaranga y’u Rwanda igihumbi(1000Frw) ashora ibihumbi makumyabiri(20.000). Nyuma yaje kumenya ko hari andi mahitamo yo gukinira icyumweru. Yakinnye icyumweru kimwe gusa ashoye ibihumbi birindwi(7000Frw) yahise atsindira Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000Frw).
Avuga ko ayo mafaranga yatomboye agiye kumufasha kugera ku nzozi ze zo gukora imishinga yari yaratekereje gukora ariko akabura igishoro. Ati: “Aya mafaranga aziye igihe rwose, nari mfite imishinga myinshi ariko ubu ndahita ngura moto”.
Uwo musore watomboye avuga ko aya mafaranga yamushimishije cyane kuko ari ubwa mbere atomboye amafaranga angana atya.
Ashishikariza abandi kwiyandikisha bagakina uyu mukino kuko wabafasha kwiteza imbere ndetse bakanateza imbere siporo nyarwanda.
Kugira ngo umuntu akine umukino w’amahirwe wa Inzozi Lotto, yegera abahagarariye ‘inzozi lotto’ bari hirya no hino (aba agents) cyangwa akajya ku rubuga rwayo rwa www.inzozilotto.rw cyangwa se agakoresha telefoni igendanwa, akanda *240# agakurikiza amabwiriza. Umuntu ukina uwo mukino bisaba ko aba afite imyaka 18 y’amavuko kuzamura kugira ngo yemererwe gukina.
Inkuru zijyanye na: INZOZI LOTTO
- Umukino mushya witwa ‘IGITEGO Lotto’ waguhesha amamiliyoni buri munsi
- Kina ‘QUICK 10’ utsindire amafaranga buri minota itanu
- Miliyoni eshanu ziragutegereje muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki cyumweru
- Kina wegukane MILIYONI ESHANU muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki Cyumweru
- Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’
- Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’ yatangijwe ku mugaragaro
Ohereza igitekerezo
|
nukuri inzozi lotto yaziye igihe iteza imbere siporo nyarwanda nabatuye u rwanda nubwo nararya cg naratsindira ako kayabo nizeyeko umunsi nange nzatsinda koko ni Tsinda Dutsinde mukazi kose murakoze.