Filime URURABO RWO MU ISHYAMBA igice cya 2 yahageze

Hashize ibyumweru bigera kuri bibiri abakunzi ba filime y’uruhererekane URURABO RWO MU ISHYAMBA bategereje n’amatsiko menshi igice cya kabiri. Hari amakuru meza y’uko ubu yatangiye gutambuka kuri StarTimes BTV shene ya 124 kuri dekoderi ikoresha antene y’udushami no kuri shene ya 776 kuri dekoderi ikoresha dish (igisahane).

Iyi serie igice cya kabiri gifite ibice 66, dore ko iya mbere yari ifite ibice 67, ikazajya inyura kuri BTV nk’uko twabibabwiye haruguru, buri munsi guhera saa moya z’umugoroba na saa yine za mugitondo bukeye bwaho ku bataraye babashije kuyibona.

Iyi filime y’uruhererekane ikunzwe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi kubera impamvu ebyiri nyamukuru zasobanuwe na Paluku René (Pedro) umukozi wa StarTimes.

Yagize ati: “Impamvu iyi filime yakunzwe cyane ndetse ikomeje gukundwa, ni yo yabimburiye izindi mu gushyirwa mu Kinyarwanda (Dubbing). Ibi bikiyongera ku nkuru yayo ikinanywe ubuhanga bukurura amarangamutima y’abayireba.”

URURABO RWO MU ISHYAMBA ni filime y’uruhererekane yakinwe mu rurimi rw’Abanyaphilippine, ishyirwa mu Kinyarwanda n’ikigo kizobereye mu busemuzi bwa filime Dubbing Rwanda Industry Ltd.

Yatangiye kunyura kuri BTV tariki ya 15 Ukwakira 2021 ikaba aribwo igice cya mbere cyatangiye gutambuka kuri BTV, ikaba yari ifite ibice 67.

Kugeza ubu uburyo bwa Dubbing ni bumwe mu bugezweho kandi bukoreshwa cyane ku isi bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abantu uko bajya bareba filime bakayumva hatabayeho imbogamizi z’ururimi nk’uko byahoze kera.

Bukoreshwa cyane mu bihugu byateye imbere nka Esipanye, mu Budage, ibihugu nka za Philippine, u Buhinde u Bushinwa n’u Bufaransa, kuri ubu no mu Rwanda bikaba byaratangiye gukorwa mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda.

Nyuma y’igice cya mbere habaye ikusanyamakuru rigamije kureba uko iyi filime ikurikirwa. Biza kugaragara ko abayikurikira bari mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda, no hanze yacyo nko mu Burundi na Congo.

Wifuza gukurikira iyi filime y’uruhererekane URURABO RWO MU ISHYAMBA (Wildflower) yakunzwe na benshi ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere yashyizwe mu Kinyarwanda, icyo usabwa ni ukugura dekoderi ya StarTimes yaba ikoresha antene y’udushami cyangwa ikoresha igisahane (Dish), dore ko yagabanyirijwe ibiciro muri ibi bihe bya Noheli muri Poromosiyo ya ‘StarTimes Wisheya’ ukayigura muri Package ya Sabana ukayihabwa n’ibikoresho bigendana na yo byose na abonema y’ukwezi ku buntu ureba shene zose za StarTimes ndetse ukajya mu bahabwa amahirwe yo kuba watombora ibihembo byinshi bitandukanye birimo amafaranga, televiziyo n’ibindi byinshi muri ibi bihe bya Noheli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzashyiraho iyihe filime yindi yayindi yariryoshye pe!!

murenzi sano faburise yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka