Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Nganji mu njyana ya Reggae n’injyana nyarwanda, amakinamico ndetse no mu gihangano cye yise “inkirigito”, agiye kwitabira igitaramo mu Mujyi wa Kigali bwa mbere mu mateka ye mu gihe ahamaze imyaka isaga itatu ari umuhanzi utigaragaza.
Umuraperi Lil G aravuga ko inzu ye itunganya umuziki (Studio) izaba yatangiye gukora mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu n’igice.
Umuhanzi Alpha Rwirangira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko agiye kuza mu Rwanda kureba umwana we, nyuma y’uko amenye ko Miss Esther Uwingabire wari umukunzi we yamaze kwibaruka.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu y’abahanzi Nyarwanda bakora umuziki, yabasabye guhanga bita ku mwimerere w’ibihangano bakora kugira ngo birusheho kugira agaciro mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Bernard Bagenzi ureberera inyungu za Young Grace muri Incredible Music Label, aremeza ko naramuka asanze koko Young Grace yaratanze sheki (Check) itazigamiye ashobora kuzamufatira ingamba zikarishye mu rwego rwo kugira ngo arengere inyungu n’izina bye.
Umuhanzi Benjamin Kayiranga wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Kayiranga yaje kwerekana umwana mu muryango ndetse no kumwereka iwabo mu Rwanda kugira ngo azakure azi iwabo kandi azakure akunda u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye.
Nyuma y’ikibazo hagati y’abatunganya umuziki (Producers) Bob, Nicolas Nic, Prince ndetse n’umuhanzi Jules Sentore bagiranye bivuye ku ndirimbo za Jules Sentore ndetse na alubumu ya Francois Ngarambe batemeranyaga k’uwaba yarazikoze, kuri ubu bagiye gusasa inzobe.
Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana (…)
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arasaba abaturage ba Kirehe nk’akarere avukamo kumutera inkunga na we akabahesha ishema abazanira igikombe cya PGGSS5.
Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cy’Ububiligi ndetse no ku isi yose akaba ari n’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, Stromae, yatangaje igihe azazira mu Rwanda gukora igitaramo mu gihe hari hashize igihe kirekire abanyarwanda bamutegereje.
Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rikorera mu ishuri ry’ubukorikori rya Nyundo tariki ya 20/4/2015 bazashyikirizwa ibikorwa by’umuziki n’Ambasade y’Abadage mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga umuziki kwimenyereza no gukora ibihangano by’umuziki biri ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe hari abibaza ukuri ku by’ibirego bimaze iminsi hagati ya Bruce Melody na Super Level ihagarariwe na Richard Nsengumuremyi, aho Richard ashinja Bruce Melody kwica amasezerano bari baragiranye akagenda igihe bumvikanye kitarangiye, Bruce Melody aratangaza ko atishe amasezerano nk’uko Ricard abivuga ahubwo ko ari (…)
Umuhanzi Ngenzi Serge wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Neg G The General nk’umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki dore ko yawutangiye mu gihe cya ba Riderman, azamurikira abakunzi b’ibihangano bye umuzingo (Album) we wa kabiri yise “Kazivukamo”.
Ku wa gatatu tariki 15 Mata 2015 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo ruzasoma imyanzuro yafashwe ku bujurire bwa Super Level mu rubanza iregamo umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melody.
Senderi International Hit aranyomoza amakuru yatangajwe n’umuhanzi, Mahoro Christophe, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Peace up utangaza ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abafana rya Tuff Hit ry’umuhanzi Senderi International Hit ariko akaba ababazwa no kuba Senderi ngo nta cyo amumarira kandi ari umufana we.
Umuhanzikazi Mukankuranga Marie Jeanne, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mariya Yohana yibaza impamvu hariho abantu bahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi n’abayikoze bemera ko bayikoze.
Hotel Serena ya Kigali iraza kwerekana filimi yiswe “Intore” iza kuba yerekanywe ubwa mbere ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 10 Mata 2015, kandi igakoreshwa mu buryo bwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Umuhanzikazi Knowless yasubiye mu irushanwa rya PGGSS 5 nyuma y’uko yari yifuje ko hari ibyakorwa bitaba ibyo ashobora gusezera.
Kidumu akomeje kutumvikana na Frank Joe ku mafaranga yagombaga kwishyurwa mu gitaramo Frank Joe yari yamutumiyemo cyagombaga kumuhuza na bagenzi be babanye muri Big Brother Africa (BBA).
Nyuma y’umwuka utari mwiza ndetse n’ubwumvikane buke hagati ya Kina Music, Inzu (Label) ya muzika Knowless abarizwamo; EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura amarushanwa ya PGGSS ndetse na Bralirwa birashoboka cyane ko Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki yasezera muri iri rushanwa.
Hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu mu Rwanda, Serena Hotel, yateguriye abifuza gutarama muri iyi minsi mikuru ya Pasika ibirori by’akataraboneka by’iminsi ine, bizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu muco gakondo Nyarwanda.
Abiga amasomo ajyanye n’ubumenyingiro bagiye kungukira ubumenyi muri Filime yitwa “Muganga” igiye gukinirwa mu Rwanda guhera ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015.
Tayo wo mu gihugu cya Nigeria na Esther wo mu gihugu cya Uganda, bamwe mu bitabiriye mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro ya cyenda, bavuga ko kubera urukundo bagaragarijwe ndetse n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda, gutaha bizabagora.
Umuhanzi Danny Vumbi wamamaye cyane kubera indirimbo ye “Ni Danger” ntakiririmbye mu gitaramo kizabera kuri Kaizen Club Kabeza, ku wa 28 Werurwe 2015 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba yari kuzahuriramo na Kidumu na Makanyaga Abdul bitewe no kutumvikana neza n’abateguye iki gitaramo.
Cecile Kayirebwa, umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare mu Rwanda, asanga ikibazo rukumbi ubuhanzi nyarwanda ngo bufite ari ukutagira inzu zabugenewe z’imyidagaduro kugira ngo ababukora babashe gutera imbere ndetse no gutungwa n’umwuga wabo.
Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yasabye abahanzi Nyarwanda kuririmba babikunze kandi bakaririmba ibifitiye akamaro ababumva.
Mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 21 Werurwe 2015 ni ho hatangiriye ibitaramo bya PGGSS5 aho abahanzi barushanwa bari babukereye mu gushimisha abafana babo ariko abafana bo bakavuga ko kuri iyi nshuro baha amahirwe abahanzikazi.
Nyuma y’uko umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yegukanye PGGSS4, ubu noneho Senderi International Hit arashinwa kwiyitirira itsinda rya Tuff Gang kugira ngo na we ashobore kwegukana PGGSS.
Umuhanzi Makanyaga Abdul waririmbaga muri Orchestre Irangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yagerageje kuyibyutsa ariko CD ikaza kuba intandaro yo gusenyuka burundu.
Umuhanzi mushya uzwi ku izina ry’Umutare Gaby, nyuma yo kugaragara nk’umuhanzi uri gutera intambwe cyane muri muzika no kumenyekana byihuse bigatuma abantu bakomeza kumwibazaho, yahishuriye abahanzi bakizamuka ko imbaraga n’ubuhanga mu byo akora ari byo bituma azamuka vuba.