Umuhanzi MuhireTembwe Christian uzwi ku izina rya DMS avuga ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kugaruka mu muzika akaririmba mu gihe yaramuka abonye ko abaririmbyi bariho ubu nta cyo bari kwiyungura mu miririmbire yabo, akava mu kazi ko kuzamura abahanzi yiyemeje akongera akigaragaza.
Muri iyi minsi bamwe mubahanzi Nyarwanda baravugwaho kwimana amakuru, nyamara ababivugwaho bamwe ntibemeranya nabyo. Mu bari kuvugwa harimo Paccy, Knowless, Queen Cha, Riderman, Ama-G The Black, Bruce Melody, Jay Polly, Social Mula, King James na Meddy.
Umunyarwenya Anne Kansime ukomoka muri Uganda yageze i Kigali aho aje mu gitaramo azakorera muri Serena kuwa gatandatu tariki 6 kamena aho azaba ari kumwe na Arthur Nkusi na Kigingi uturutse mu Burundi.
Umuhanzikazi Young Grace nyuma yo gufatwa na Polisi ya Gisenyi (Police Station) aho yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kuri ubu yamaze gushyikirizwa Polisi ya Nyamirambo aho agomba guhita ashyikirizwa Parike.
Umuhanzikazi Grace Abayizera wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Young Grace, kuri ubu ari mu maboko ya polisi kuri Police Station ya Gisenyi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ashinjwa gutanga sheki itazigamiye.
Mu gihe abahanzi bahatanira amarushanwa ya PGGSS5 ku wa 6 Kamena 2016 bazerekeza mu Karere ka Gicumbi muri ayo marushanwa, Active Group bo kuri ubu bari muri ako karere gusangiza abafana babo ibyo babahishiye kuri uwo munsi.
Anita Pendo, umushyushyarugamba w’umunyamakuru ndetse na Dj ndetse akaba anafite n’izindi mpano zitandukanye, aranyomoza amakuru ari kumuvugwaho ko ngo yaba agiye gukora ubukwe na Senderi ndetse agahamya ko ababivuga ari ababa bagambiriye kumusebya.
Igitaramo umunyarwenya w’umugandekazi Kansiime Anne azakorera mu Rwanda tariki ya 6 Kamena 2015 cyateguwe na Decent Entertainment, ariko ngo nta muhanzi wayo n’umwe uzakigaragaramo aririmba.
Mu gihe benshi mu byamamare badakunze kwerura ko bari mu rukundo, Producer Bob, we yeruye ko ari mu rukundo kandi ashimira umukunzi we wamubaye hafi ubwo mama we yakoraga impanuka y’imodoka akajya mu bitaro.
Umuhanzikazi, Uwimana Aisha Ciney, na we yatangariye ubuhanga bwa musaza we Yvan Buravan uherutse kwinjira mu muziki, akaba yabitangaje nyuma y’uko n’abandi bantu banyuranye bavuga ko uyu musore ari umuhanga.
Oda Paccy uri kuvugwaho gusubiza Lick Lick mu ndirimbo ari gukora yise “Ntabwo mbyicuza”, aravuga ko atayikoreye Lick Lick ahubwo ko yayikoze abwira abantu bose bibwira ko umuntu yabeshwaho na bo.
Abahanzi bahuriye muri AUM (Afro Urban Mouvement) mu Rwanda barateganya gusaba uburenganzira bwo kubyaza umusaruro indirimbo “Do for Love” ya Tupac Shakur basubiyemo, nyuma yo kubona ko yashimwe n’abatari bake mu cyumweru kimwe imaze isohotse.
Itorero Inganzo Ngari riritegura kwizihiza imyaka 10 rimaze ribonye izuba, mu gitaramo kizaba ku wa 25 Ukwakira 2015 aho ngo bazahuriza hamwe abakunda imbyino gakondo n’umuco Nyarwanda.
Gasana Edna Darlene, umwe mu bakobwa 15 batowemo Nyampinga w’u Rwanda, nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), aherutse no gutorerwa kuba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu yahoze ari SFB (UR/CBE).
Umuhanzi Maurix kuri ubu wahisemo kuzajya akoresha amazina ye asanzwe mu bikorwa bye bya muzika ari yo ‘Maurice Paul’ yagarutse nk’umuhanzi abihuza no gucuranga Piano mu njyana ya classic, by’umwihariko mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
Umuhanzikazi Teta Diana agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira inama y’urubyiruko (Youth Forum) aho azaba agiye nk’umuhanzi kandi nk’umwe mu rubyiruko ruzaba ruhagurutse mu Rwanda.
Umuhanzi Bruce Melodie noneho yemeye ko tariki 12 Gicurasi 2015 yabyaye umwana w’umukobwa.
Umuhanzi Patrick Nyamitali yashyize hanze indirimbo yise “Nguhobere” ngo aririmbamo ibyamubayeho, aho ngo yabonye umukobwa akamubenguka ariko nyuma ntibongere kubonana.
Umuhanzi Bruce Itangishaka uzwi ku izina rya Bruce Melody arahakana amakuru ari kuvugwa ko umukunzi we yaba yibarutse, ndetse anakomeza ahakana ko baba babana nk’umugore n’umugabo.
Umulisa Claire, umugore w’imyaka 34 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Rukina, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, agiye kumara imyaka 7 akora akazi ko kotsa inyama z’ihene (Gucoma), nyuma yo kubona ko ababimukoreraga babikoraga nabi bikamutera ibihombo.
Producer Bob usanzwe azwi nk’umwe mu batunganya umuziki hano mu Rwanda bakomeye yamaze gutangiza inzu ireberera inyungu z’abahanzi (Label) nshya yise “The Sounds” izita ku bahanzi bafite impano ariko badafite ubushobozi.
Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Nganji mu njyana ya Reggae n’injyana nyarwanda, amakinamico ndetse no mu gihangano cye yise “inkirigito”, agiye kwitabira igitaramo mu Mujyi wa Kigali bwa mbere mu mateka ye mu gihe ahamaze imyaka isaga itatu ari umuhanzi utigaragaza.
Umuraperi Lil G aravuga ko inzu ye itunganya umuziki (Studio) izaba yatangiye gukora mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu n’igice.
Umuhanzi Alpha Rwirangira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko agiye kuza mu Rwanda kureba umwana we, nyuma y’uko amenye ko Miss Esther Uwingabire wari umukunzi we yamaze kwibaruka.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu y’abahanzi Nyarwanda bakora umuziki, yabasabye guhanga bita ku mwimerere w’ibihangano bakora kugira ngo birusheho kugira agaciro mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Bernard Bagenzi ureberera inyungu za Young Grace muri Incredible Music Label, aremeza ko naramuka asanze koko Young Grace yaratanze sheki (Check) itazigamiye ashobora kuzamufatira ingamba zikarishye mu rwego rwo kugira ngo arengere inyungu n’izina bye.
Umuhanzi Benjamin Kayiranga wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Kayiranga yaje kwerekana umwana mu muryango ndetse no kumwereka iwabo mu Rwanda kugira ngo azakure azi iwabo kandi azakure akunda u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye.
Nyuma y’ikibazo hagati y’abatunganya umuziki (Producers) Bob, Nicolas Nic, Prince ndetse n’umuhanzi Jules Sentore bagiranye bivuye ku ndirimbo za Jules Sentore ndetse na alubumu ya Francois Ngarambe batemeranyaga k’uwaba yarazikoze, kuri ubu bagiye gusasa inzobe.
Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana (…)
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arasaba abaturage ba Kirehe nk’akarere avukamo kumutera inkunga na we akabahesha ishema abazanira igikombe cya PGGSS5.