Mu minsi ishize abahanzi Jose Chameleone, Amani na bagenzi babo baje mu bitaramo bari bateguriwe hano mu Rwanda ariko icyatunguye abantu ni uko ibitaramo byabo bitibabiriwe.
Abdel-Majed Abdel Bary, Umwongereza wamenyekanye mu muziki mu njyana ya Rap ku izina rya L Jinny arakekwaho kuba umwe mu baciye umutwe umunyamakuru w’umunyamerika James Wright Foley.
Abantu batandukanye bakunda kureba filime bavuga ko Filime Nyarwanda zikundwa n’abatari bake ngo ariko uburyo zimwe ziba zikinnye bitaryoheye amaso, cyangwa se bakaba baranazikinnye bigana Filime zo mu mahanga, ngo bituma hari abareka kuzireba bakirebera inyamahanga zibaryohera kandi ziba ari n’umwimerere.
Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, arahamagarira abahanzi gukora cyane bashyize ingufu mu muziki w’umwimerere no kwiga umuziki bakabasha kwiteza imbere ndetse bakanatanga imisoro aho gutegereza ko Minisiteri ibaha.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Rocky Dawuni w’Umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Ghana, yaje gutegura konseri yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho nyuma y’imyaka 20 igihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuraperi Jay Polly, umwe mu bahanzi batatu bari guhatanira igihembo gikuru cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ku nshuro ya cyo ya kane avuga ko icyo we n’abafana be bategereje ari ukwegukana icyo gihembo kuko atagiye mu irushanwa agiye gushaka umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina rya Jose Chameleone ari kumwe n’umuhanzikazi Amani wo mu gihugu cya Kenya bazataramira Abanyarwanda muri Kigali Serena Hoteli ndetse n’i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku matariki ya 22 na 23.8.2014.
Jay Polly, umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, atangaza ko nyuma y’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 2014, azahita ashyira ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo ze ngo uzaba ugizwe n’indirimbo ziri mu njyana ya gakondo gusa.
Umutoni Barbine watorewe kuba Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School) yavuze ko mu by’ingenzi azakora harimo kuvugira abana b’abakobwa bavuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye.
Ku cyumweru tariki 3.8.2014, nibwo korali Maranatha izizihirizaho imyaka 30 imaze ibonye izuba, ibi birori bikaba bizabera muri Kigali Serena Hotel.
Umuhanzi akaba n’umu Dj, Rukabuza Pius, uzwi nka “Dj Pius” wamenyekanye cyane mu itsinda rya Two4Real rizwi ku ndirimbo “Imitobe” isa neza na “Kanda amazi”, we n’umugore we Ange Umulisa bibarutse umwana wabo w’imfura bise Abriel.
Igikorwa gitegurwa na Talent Detection Ltd kizwi ku izina rya “Bye Bye Vacances” benshi bamenyereye nk’igikorwa gitegurwa n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy, cyongeye cyaje ariko kikaba kizanye impinduka nyinshi.
Abanyamutendeli bishimiye igikorwa isosite y’itumanaho ya Airtel yabagejejeho iza mu cyaro iwabo ikabasusurutsa mu miziki n’ababyinnyi babazaniye maze ikanabaha service z’itumanaho zirimo no kugura SIM card.
Mu Rwanda, usanga abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (Secular) iyo bamaze gukundwa bahita batera imbere mu buryo bugaragarira buri wese aho usanga iyo ari umuhanzi uzi gucunga neza umutungo we atera imbere ku buryo bugaragara, ugasanga afite imitungo hirya no hino, bagenda mu modoka zabo biguriye n’ibindi.
Ni ku nshuro ya kane amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) abaye hano mu Rwanda nyamara buri mwaka usanga amategeko agenga iri rushanwa agenda ahinduka cyangwa se hakiyongeramo andi mashya ibi bikaba bitabonwa kimwe n’abahanzi baryitabira.
Umwe mu bayobozi kuri Family TV akaba ari nawe ukurikirana inyungu za Kidumu hano mu Rwanda, Ahmed Pacifique, yatangaje ko abahanzi bake cyane aribo bazaririmba mu gitaramo cya Kidumu kuri uyu wa gatanu tariki 11/07/2014 mu gihe abandi bazaba bakurikiye bari kuhigira ubwenge.
Ubwo abahanzi 10 bahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bari mu mujyi wa Musanze, kuri uyu wa gatandatu tariki 05/07/2014 bagaragaraje ko bamaze gutera intambwe igaragara mu gukora umuziki w’imbonankubone uzwi nka live mu rurimi rw’icyongereza.
Umuhanzi, umuyobozi w’ishuri rya Muzika ku Nyundo akaba ari nawe watangije iserukiramuco Kigali Up, Muligande uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mighty Popo yemeza ko bari gutegura abahanzi nyarwanda bazaza bari ku rwego rw’abahanzi b’abanyamerika.
Umuhanzi Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kidumu Kibido, avuga ko umuziki wo mu Rwanda ushobora gutera imbere abanyamuziki baretse guca inzira ya bugufi yo gukoresha gusa ikoranabuhanga.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwitabiriye igitaramo cy’abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) cyabereye mu karere ka muhanga tariki 28/06/2014, ruvuga ko ibi bitaramo biruha ingufu mu kubyaza umusaruro impano zihishe mu byaro bya kure.
Ally Soudy wahoze ari umunyamakuru kuri Radio ya Salus ndetse akaza no gukora kuri Isango Star ariko akaba asigaye aba muri Amerika we n’umuryango, agiye kugaruka mu Rwanda kuba umushyushyarugamba mu gitaramo cya Kidumu kizaba tariki 11.7.2014 ndetse akaba azongera no kumvikana mu biganiro ku Isango Star.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, akaba anasanzwe anakina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yo muri Tanzaniya izwi ku izina rya “Yanga Africans” yakoze indirimbo afatanyije na Jay Polly bayita “Wicika Intege”.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/06/2014 mu Kiyovu ahazwi nko kuri “The Office” haramurikwa filime yiswe “Umutoma” ikaba ari filime igiye kugaragaramo Depite Edouard Bamporiki.
Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi nibo bazatanga amanota mu bitaramo by’umwimerere (Live) bya Primus Guma Guma Super Star 4 nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP ari nayo itegura aya marushanwa ifatanyije na Bralirwa.
Nk’uko asanzwe akora udushya dutandukanye ahabereye ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ( PGGSS 4) umuhanzi Eric Senderi Internationl Hit kuri uyu wa 14 Kamena yagaragaye ku rubyiniro i Nyagatare yambaye amahembe y’inka mu mutwe.
Umuhanzi Makonikoshwa wari urwariye mu bitaro bya CHUK Kigali aratangaza ko afite ibyishimo byo kuva mu bitaro kandi ko ashimira Imana cyane yamufashije.
Abahanzi bari mu marushanwa ya PGGSS 4 ubwo barimo baririmbira Abanyagicumbi kuri uyu wa 7/6/2014 benshi batangaje ko bizeye kuzahiga abandi mu gihe bazatangira kuririmba mu buryo bw’ijwi ry’umwimerere “live”.
Umuhanzi Eric Senderi Nzaramba, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Senderi International Hit yagaragaye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba ku mutwe mu marushanwa ya PGGSS 4 yabereye i Gicumbi kuwa 7/6/2014.
Nubuhoro Francis, umuhanzi ukunda kuririmba mu njyana ya Reggae, akaba amaze gukora indirimbo ebyiri, yemeza ko nta gihe kidasanzwe agira ngo ajye mu nganzo ahubwo ngo agira atya akumva inganzo iramukirigita agahita afata urupapuro akandika indirimbo, ubundi akegura gitari ye akaririmba, kandi ngo iyo inganzo yaje biba (…)
Umuhanzi mu njyana ya Afrobeat Uncle Austin yamaze kurekurwa na polisi ahita ashyira hanze indirimbo yise “Uko tayali, ikaba ari indirimbo yo kubaza umukobwa niba yemeye ko babana.