Stromae yasubiye i Burayi ikitaraganya kubera ikibazo cy’uburwayi
Amakuru atangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), aravuga ko igitaramo cy’umuririmbyi Stromae cyari gitegerejwe kubera i Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo, tariki ya 13/06/2015, cyitakibaye.
Iyi radio ikomeza ivuga ko ibyo byatewe nuko umuririmbyi Stromae yasubiye i Burayi, aho atuye, ikitaraganya kubera ikibazo cy’uburwayi.

Biteganyijwe ko tariki ya 20/06/2015, uyu muririmbyi azagirira igitaramo i Kigali, mu Rwanda. Kubera icyo kibazo cy’uburwayi yagize ariko nta kiratangazwa niba kitazaba.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Paul Van Haver yavukiye mu gihugu cy’Ububiligi, ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda kuko se ari Umunyarwanda.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turizera ubuzima bw ’uyumuhanzi bizakugenda neza akazaturirimbira kuko turabyifuza rwose.