Anita Pendo ngo arimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’uwari inshuti ye
Nyuma y’urupfu rwa Karangwa Yves witabye Imana kuri uyu wa 7 Kamena 2015, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, arimo gukorwaho iperereza kuko ngo yari kumwe na nyakwigendera ku wa gatandatu tariki 6 Kamena 2015 kandi ngo ari muzima.
Nyuma y’amakuru yacaracaraga avuga ko Anita Pendo yaba yatawe muri yombi kugira ngo bakore iperereza ku cyaba cyishe Karangwa, Pendo kuri uyu wa mbere tariki 8 Kamena 2015 yadutangarije ko ari byo koko ko arimo gukorwaho iperereza ariko adafunzwe nk’uko bivugwa.

Yagize ati “Hari mushuti wanjye wapfuye, yapfuye ejo kandi twari kumwe samedi dutandukana nka saa saba ndataha, urumva ko ndi muba suspects (mubakekwa) byumvikana ko bagomba kumbaza kandi yararyamye arapfa urumva ntibaramenya icyamwishe.”
Pendo yakomeje avuga ko umurambo w’iyo nshuti ye bagiye kuwupima ngo bakaba bategereje kumenya neza ibyo ari byo.
Ati “Ariko nagiyeyo nijoro barambaza bambwira kwitaba mu gitondo njyayo barambwira ngo ngende barongera bampamagare nihagira igihinduka.”
Nyakwigendera Karangwa Yves wari inshuti ya Anita Pendo ngo yari asanzwe azwi cyane ku izina rya Jimmy.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
POLE KBX KURI BOSE.
BUT DON’T WORRY.GOD IS THERE.
nonese pendo saa saba avuga ni zanijo?