Twe ntidukora umuziki tugamije kujya muri Guma Guma -Two 4real

Abahanzi b’injyana ya afro beat baririmbana ari babiri bazwi ku izina
rya Two 4real baratangaza ko badakora umuziki wabo bagamije kugaragara
mu irushwanwa rya Primus Guma Guma ryitabirwa ku rwego rwo hejuru mu
Rwanda.

Aba bahanzi bamamaye cyane mu ndirimbo yabo ‘Agakayi’ babivuze mu
mpera z’icyumweru gishize ubwo basohoraga indirimbo yabo iri mu majwi
no mu mashusho yitwa "Never Let Her Go" bari kumwe na Roberto, umuhanzi
w’icyamamare wo muri Zambiya.

Two 4real umuziki wabo ngo ntugamije kujya muri Primus Guma Guma.
Two 4real umuziki wabo ngo ntugamije kujya muri Primus Guma Guma.

Babivuze basubiza umwe mu bakunzi babo wari ubabajije impamvu batajya
bitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma.

Two 4real yamusubije igira iti “Twebwe dukora indirimbo zacu tugamije
gutera imbere mu muziki no kugaragaza izina ryacu muri uyu mwuga,
ariko ntabwo intego yacu ari Guma Guma, nta n’ubwo idushishikaje
rwose!”

Itsinda rya Two 4real ryatangiye umuziki kuva mu mwaka wa 2010,
indirimbo batangiriyeho izwi cyane ni iyitwa That Love ariko kugeza
magingo aya nta rushanwa na rimwe rya muzika bari bitabira mu Rwanda.

Ibi byatumye habaho impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga abakunzi ba
muzika batunga agatoki abategura Guma Guma n’abanyamakuru ko
birengagiza abahanzi b’abahanga bazamuka.

Two 4real bamaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo Kanda Amazi, Amatise, That Love n'izindi
Two 4real bamaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo Kanda Amazi, Amatise, That Love n’izindi

Frank Ngabirano, utuye i Nyamirambo aragira ati “Igihe kirageze ngo
abanyamakuru b’imyidagaduro n’abategura amarushanwa batangire no kwita
ku bahanzi bazamuka kuko tumaze no kurambirwa abahanzi bahora
bagaragara nyamara ntibanabashe no kugera mu myanya itanu ya mbere.”

Uwitwa Anna Mukarwego we asanga ikibazo ari uko Two 4real batajya
bamamaza indirimbo zabo nyamara kandi bazifite kandi nziza urugero nka
‘Kanda amazi’.

Two 4real bakoranye n’abahanzi b’ibigugu kandi bafite amateka akomeye
ku mugabane w’Africa, urugero nka General Ozzy wo muri Zambia, Ray
Signature na Toniks bo muri Uganda.

Mu ndirimbo zabo, izo bo ubwabo bakunda ni iyitwa Amatise, Kanda
Amazi, That Love n’iyo bamaze gushyira ahagaragara iri mu cyongereza
yitwa Never Let Her Go. Ni indirimbo yanditswe na Aiden T Kayitare na
Pius Rukabuza.

Andrew Shyaka / Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kbs aba basore bafite inganzo peeeeeee!!!!!!

kiiii yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka